Abahuguwe ku Igenamigambi n’imikoreshereje y’ingengo y’imari biyemeje kuba umusemburo w’impinduka
Urugaga rw’ababaruramari b’umwuga mu Rwanda (ICPAR) rwasoje amahugurwa y’iminsi 3 ku igenamigambi n’itegurabikorwa ry’ingengo y’imari mu rwego rwa Leta.
Aya mahugurwa yari afite insanganyamatsiko igira iti: “Igenamigambi ry’igihe kirekire n’itegurabikorwa ry’ingengo y’Imari inoze: Inzira yo kugera ku musaruro mu rwego rwa Leta”.
Aya mahugurwa yari agamije kongerera ubushobozi abakorera inzego za Leta kugira ngo bashobore guhuza neza igenamigambi n’ingengo y’Imari, kuyikoresha neza, no kuyihuza n’ibikubiye mu ntego z’igihugu.
Alexis Wilson Hakizimana ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa batangaza ko bayungukiyemo byinshi bigeye kubafasha kunoza akazi kabo.
“Aya mahugurwa yaduhaye uburyo n’amabwiriza bizadufasha mu igenamigambi MINECOFIN yari ihari kugira ngo idufashe, ntekereza ko ibyo bintu bizagabanya n’igihe abantu batakaza no kurwara umutwe, ugasanga wakoze plan uyigejeje Minecofin barayanze, ariko iyo bikozwe neza ari umukozi ntavunika, ari na leta ntitakaza amafaranga menshi, kandi aya mahugurwa urumva ko aziye igihe.”
Kwizera Evanice nawe witabiriye aya mahugurwa ahamya ko bungutse byinshibijyanye n’uko igenamigambi ndetse n’ikoreshwa ry’ingengo y’Imari rikorwa uhereye ku bigo kugeza ku rwego rw’Igihugu.
“Muby’ukuri dutashye twungutse byinshi, dusobanuriwe kandi tunasobanukirwa byinshi ku bijyanye n’igenamigambi ndetse n’ikoreshwa ry’ingengo y’imari ya Leta, si aho gusa ahubwo twungutse n’ubumenyi mu buryo bikorwa, ndetse n’icyo dusabwa kugira ngo natwe dutange umusanzu wacu mu migendekere myiza y’igenamigambi uhereye ku bigo kugeza ku rwego rw’igihugu.”
Umuyobozi wa ICPAR Bwana Amin Mirago asoza aya amahugurwa yashimiye abayitabiriye anabasaba kujya kubyaza umusaruro ubumenyi bayakuyemo no kuba umusemburo w’impinduka mu bigo baturutsemo.
“Nk’uko tugeze ku musozo w’iki cyiciro cya 2 cy’aya mahugurwa ku igenamigambi n’itegurabikorwa ry’ingengo y’imari mu rwego rwa Leta, Munyimerere mu mwanya wa ICPAR nkoreshe uyu mwanya nshimira buri wese watumye iyi minsi 3 igenda neza. Ubwo musubiye mu kazi kanyu, ndabasaba gushyira mu bikorwa amasomo mwize, gukomeza kwiga no kuba abahanga mu igenamigambi n’itegurabikorwa ry’ingengo y’imari.
Mureke tuvane hano imbaraga nshya, kandi twitegure kubahiriza inshingano zacu, mu kubaka urwego rwa leta rufite imbaraga, kandi rukora neza ibyo rushinzwe hagamijwe gukomeza guteza imbere u Rwanda. “
Ni amahugurwa yitabiriwe n’abashinzwe igenamigambi, abashinzwe ingengo y’Imari mu nzego za Leta, abayobozi b’Ibaruramari, inzobere mu igenzura n’isesengura ry’imishinga, n’abandi bakora imirimo ijyanye n’imicungire y’Imari ya Leta.
English
Kinyarwanda