Kurera mu Isi y’Ikoranabuhanga: Ihurizo ku babyeyi
Mu gihe Isi ikataje mu ikoranabuhanga, ababyeyi batandukanye bagaragaza impungenge zikomeye mu gutanga uburere buboneye ku bana bitewe n'impinduka z'ibihe
Mu myaka yashize, ababyeyi bareraga abana babo bishingiye ku muco, uburere n’indangagaciro baheraga ku byo na bo ubwabo babayemo. Ubu, isi yarahindutse. Ikoranabuhanga ryinjiriye ubuzima bwa buri munsi, rituma abana bakura bari mu isi ifunguye cyane – aho amakuru yose aboneka ku rutugu rw’urutoki, ariko n’ingaruka zayo zikaba nyinshi.
Bamwe mu babyeyi twaganiriye ibi ni bimwe mu bibazo bibaza
1. Ese umwana wanjye ntakoresha nabi telefone cyangwa interineti?
Benshi batekereza niba igihe umwana amara kuri telefoni atari kinini. Hari ababona abana babo baganira n’inshuti ku mbuga nkoranyambaga, abandi bareba amashusho cyangwa bakina imikino itandukanye. Ibyo byose bitera impungenge: "Ese ibyo areba biramwubaka cyangwa biramwangiza?"
2. Ni gute namenya icyo umwana wanjye akora kuri interineti?
Ni ikibazo gikomeye kuko abana benshi bamenya ibijyanye n’ikoranabuhanga kurusha ababyeyi babo. Hari ubwo umwana ashyiraho uburyo bwo guhisha ibyo akora, cyangwa se agasiba amateka yo kuri mudasobwa cyangwa telefoni. Ababyeyi bumva ko batagifite ijisho n’ububasha ku buryo abana babo babayeho.
3. Ese gukoresha ikoranabuhanga bituma abana batakaza indangagaciro z’umuco Nyarwanda?
Ababyeyi bamwe bavuga ko abana batacyumva agaciro ko kubaha, gusuhuza, cyangwa kubaha ababyeyi n’abakuru. Bumva ko umuco uri gusimbuzwa imico yo hanze iboneka kuri YouTube, TikTok, n’izindi mbuga.
4. Ni gute nakwigisha umwana gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwiza?
Aha, ni ho benshi bahagarara. Bashaka kubuza abana ikoranabuhanga ariko bikananirana, kuko riri hose: ku ishuri, mu rugo, no mu nshuti. Gusa bifuza uburyo bwiza bwo kubafasha kurikoresha neza ritabangamiye uburere.
Ndayisenga David Protais, Umwarimu ufite uburambe muri uyu mwuga, akaba n'impuguke mu mitekerereze ya Muntu aratanga Inama ku babyeyi.
1. Kuganira n’abana aho kubabuza gusa:
Aho kuvuga gusa ngo “ntukore ibi”, umubyeyi agomba gusobanurira umwana impamvu ibyo akora bifite ingaruka nziza cyangwa mbi. Ubusabane hagati y’umubyeyi n’umwana ni ingenzi.
2. Kumenya ibijyanye n’ikoranabuhanga:
Ababyeyi bakwiye kwigira ku bana cyangwa ahandi kugira ngo bamenye uko interineti ikora, uko imbuga nkoranyambaga zikora, n'uko abana babikoresha. Ibi bituma bashobora kuganira n’abana babo ku rwego rumwe.
3. Kugena igihe gikwiye cyo gukoresha ibikoresho by’ikoranabuhanga:
N'ubwo bigoye, ni byiza gushyiraho amasaha n’amabwiriza mu rugo, nk’uko n’ibindi bikorwa bifite igihe. Nko kumvikana ko nyuma ya saa moya n'ijoro nta telefoni, cyangwa ko nta gukina imikino ya mudasobwa mbere yo kurangiza imikoro yo ku ishuri.
4. Gutoza abana kwifatira ibyemezo byiza:
Ababyeyi bagomba gufasha abana gukura bafite ubushobozi bwo kwifatira ibyemezo. Nko gutekereza mbere yo kohereza ifoto, kumenya gutandukanya amakuru y’ukuri n’amakuru y’ibihuha.
Evariste Murwanashyaka, Umuhuzabikorwa wa CLADHO (Collectif des Ligues et Associations de Défense des Droits de l’Homme), umuryango ugira uruhare runini mu birebana n’uburenganzira bwa muntu n’uburenganzira bw’abana mu Rwanda, aributsa ababyeyi n'abandi Bose ko abana kuba bakoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga ari uburenganzira bwabo.
Murwanashyaka akomeza yibutsa ababyeyi ko hashyizweho Politiki yo kurinda abana mu gihe bakoresha murandasi harimo gukumira no guhangana n’ingaruka zitandukanye abana bashobora guhura na zo kuri murandasi, nko kubona ibintu bidakwiriye, ihohoterwa rishingiye ku mibonano mpuzabitsina, gutumanaho guhutaza, n’ibindi.
Iyi politike kandi ituma abatanga serivisi z’ikoranabuhanga (internet service providers, entertainment/media, serivisi z'itumanaho) bagomba gushyiraho uburyo bwo gukurikirana ibikubiyemo (content moderation), gutahura ibikanganye, ndetse no gukuramo cyangwa guhagarika ibikubiyemo bidahwitse.
Isi y’ikoranabuhanga ntabwo igomba kuba umwanzi w’uburere, Ahubwo, ni amahirwe mashya ababyeyi bagomba kwigana no gufatanya n’abana babo, kugira ngo barererwe m'ukuri, mu bumenyi no mu ndangagaciro. Uburere bushingiye ku biganiro, ku rukundo no ku gukurikiranira hafi ni bwo buzafasha abana gukura neza muri iyi si y’ikoranabuhanga.
Yanditswe na Emminente Umugwaneza
English
Kinyarwanda