Gicumbi: Abaturage basabwe kubaka ingo zirangwa n’urukundo no kwirinda amakimbirane

Mu Karere ka Gicumbi hatangijwe icyumweru cyahariwe ubukangurambaga bwo kubaka umuryango ufite ireme kandi ushoboye, aho abaturage basabwe kurushaho kubaka imibanire myiza mu ngo no kwirinda ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Sep 23, 2026 - 23:09
 0
Gicumbi: Abaturage basabwe kubaka ingo zirangwa n’urukundo no kwirinda amakimbirane
Gicumbi: Abaturage basabwe kubaka ingo zirangwa n’urukundo no kwirinda amakimbirane

Iki gikorwa cyabaye ku wa 22 Nzeri 2026, kikaba cyatangijwe ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, mu bukangurambaga buzageza ku wa 30 Nzeri 2026. Insanganyamatsiko yabwo igira iti: “Turengere Umuryango turwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.”

Muri iki gikorwa, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Console, yasabye imiryango gushyira imbere urukundo, ubwumvikane n’ibiganiro, kuko ari ingenzi mu gukumira amakimbirane ashobora kugira ingaruka ku mibereho y’abagize umuryango.

Yasabye kandi ababyeyi kwita ku burezi bw’abana babo no kubaha uburere buboneye, ashimangira ko umuryango utekanye kandi urangwa n’ubufatanye ufasha abana gukura neza no kwiga nta mbogamizi zituruka ku makimbirane yo mu rugo.

Muri gahunda y’uyu munsi kandi, imiryango 37 yasezeranye imbere y’amategeko, mu rwego rwo gushimangira iyubahirizwa ry’amategeko agenga umuryango. Iki gikorwa cyarebaga cyane cyane imiryango yari isanzwe ibana itarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko.

Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru bwagaragaje ko kubahiriza ihame ry’uburinganire no guteza imbere imibanire myiza mu miryango ari bimwe mu byafasha abaturage kwitabira iterambere mu buryo burambye.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko hakenewe kandi imbaraga mu guteza imbere amarerero y’abana, kuko ari kimwe mu byafasha kurwanya imirire mibi n’igwingira.

Ku ruhande rw’Akarere ka Gicumbi, ubuyobozi buvuga ko ubukangurambaga bwibanda ku gukangurira abaturage gufatanya no gufashanya bwatangiye gutanga umusaruro.

Nzabonimpa Emmanuel, Mayor w'akarere ka Gicumbi

Bimwe mu bikorwa byashyizweho harimo ubukangurambaga bwiswe “Muturanyi Ngirankugire tugeraneyo”, ndetse n’ubutumwa bushishikariza abaturage guhurira mu isibo no kugira uruhare mu iterambere ry’aho batuye.

Ubuyobozi bw’Akarere busanga izi gahunda zifasha abaturage kumenya imiryango ifite ibibazo no kuyihuza n’ubufasha bukenewe.

Icyumweru cyahariwe kubaka umuryango kirakomeza mu bice bitandukanye by’igihugu, hibandwa ku gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, gukemura amakimbirane mu miryango no guteza imbere umuryango ushoboye kandi utekanye.