Turahirwa Moise yasabye Urukiko Rukuru kumusubikira igihano cy’imyaka itatu
Umunyamideli wamenyekanye cyane mu Rwanda, Turahirwa Moise washinze inzu ya Moshions, yatakambiye Urukiko Rukuru rwa Kigali asaba ko yasubikirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu yari yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo gukoresha ibiyobyabwenge no guhindura inyandiko.
Mu iburanisha, Turahirwa yemeye ko yigeze gukoresha Cannabis (Urumogi) ubwo yari mu ngendo mu bihugu birimo Italy na Kenya, asaba imbabazi anasobanura ko yifuza guhabwa amahirwe yo kwisubiraho.
Yabwiye urukiko ko mu gihe yasubikirwa igihano, yiteguye kujya mu kigo gifasha ababaswe n’ibiyobyabwenge kugira ngo afashwe kubireka, ndetse akomeza ibikorwa bye by’akazi n’ibigamije gufasha urubyiruko.
Ku rundi ruhande ariko, yahakanye icyaha cyo guhindura inyandiko mpimbano kuri pasiporo ye. Yasobanuriye urukiko ko atigeze ahindura inyandiko ubwayo, ahubwo ko yahinduye ifoto yayo gusa ayishyira ku rubuga rwa Instagram mu buryo bwo gusetsa urubyiruko.
Ubushinjacyaha bwo bwagaragaje ko icyemezo cyafashwe n’urukiko rwabanje kuburanisha uru rubanza kidakwiye guhinduka, buvuga ko Turahirwa adakwiye gusubikirwa igihano kuko no mu gihe yari agikurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, yongeye kubifatirwamo.
Kuri ubu Turahirwa afungiwe muri Gereza ya Mageragere, aho arimo kurangiza igihano cy’umwaka umwe kizasoza ku wa 13 Mata 2026.
Urukiko ruteganya gusoma umwanzuro ku bujurire bwe ku wa 30 Werurwe 2026, ari bwo hazamenyekana niba igihano cye kizagumaho cyangwa niba yasubikirwa nk’uko abyifuza.
Niba urukiko rwemeje ko ibyaha yahamijwe bigumaho kandi rukamuhanisha igihano kidahagaritswe, bishobora gutuma akomeza gufungwa nyuma yo kurangiza igihano arimo ubu.
English
Kinyarwanda