GICUMBI: ibyari inzozi bigiye kuba impamo bigizwemo uruhare n’abashoramari.
Gicumbi ikora ku kiyaga cya Muhazi, ikagira umupaka wa Gatuna uyihuza na Uganda, ikagira igishanga cy’urugezi, imisezero y’abami, umurindi wa kaniga ubumbatiye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu ,ikagira ibiraro by’inyambo ,hakaba imisozi iri ku butumburuke burenga metero ibihumbi 2, n’ibindi,..
kimwe mu bituma abahatuye bifuza ko nibura wajya mu mijyi yunganira kigali ariko hakaba byinshi bibikoma mu nkokora nko kuba hari abashyitsi bahaza bakabura aho barara kubera ikibazo cy’amahoteli bikaba ari bimwe mu byabonewe igisubizo.
Nzabonimpa Emmanuel umuyobozi w’akarere ka Gicumbi yemeza ko hari amacumbi macye kandi atajyanye n’igihe gusa ko haciye igihe kinini batekereza icyakorwa kugira ngo babone umuti urambye.
Nzabonimpa Emmanuel, Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi
“Nibyo amahoteli dufite ntajyanye n’igihe kimwe mu bituma hari abaza bakarara Kigali cyangwa bagakomeza urugendo bakarara Musanze nyamara dufite igice kinini cyiza cya muhazi cyo kuruhukiramo, gusa bisaba ubufatanye hagati y’inzego zibanze n’abashoramari, turabashishikariza kuza muri Gicumbi kuko hari ibikorwa bitandukanye kandi ni heza cyane ikindi hegereye umujyi wa Kigali.”
Nahimana Francine umushoramari mu bukerarugendo, nyuma y’imyaka mirongo itatu(30 ans) ari gukorera ubushoramari k’umugabane wa Amerika n’Uburayi kuri ubu yaje kubaka indi hoteri k’Urwesero
Nahimana Francine umushoramari mu bukerarugendo
Yagize ati : ”Maze igihe kinini ndimo gukora mu bukerarugendo gusa nyuma yo kuza gusura umuryango wanjye tugatembera ku Rwesero kuhagera nkabona bitansabye n’isaha kandi nkabona ari heza cyane ,nahise mbona ko nkwiye kuzana ibi bikorwa by’ubukerarugendo iwacu ubu rero ndatangiye kubaka ,kandi ndizera nzakomeza no kwagura. K’uburyo abantu bazajya babona aho kurara ndetse n’ibindi bikenewe m’ubukerarugendo,ariko kandi n’abandi nibaze dufatanye.”
Umurungi Michelle ukuriye ishoramari muri RDB (Urwego rw’igihugu rw’iterambere) yemereye aba bashoramari kubaba hafi mu buryo bwose bushoboka ,agira ati:
Umurungi Michelle ukuriye ishoramari muri RDB
“Mu bigaragara ,hari amahirwe menshi yo gushora imari, ariko hari igihe umuntu ahura n’imbogamizi zimukoma mu nkokora rero nibatwegere tubiganireho dufatanye kubona igisubizo ,ariko ibikorwa bikorwe k’uburyo mu myaka itanu hazaba ari igicumbi cy’amateka ku rwego rw’igihugu cyangwa kugera k’umugabane w’afurika.
Akarere ka Gicumbi ni kanini kuko gafite imirenge 21 ku buryo abahatuye ubwabo ari isoko rinini ry’imari yose wahashora uretse ko gafite n’andi mahirwe yo kuba kegereye umujyi wa Kigali.
Kuko Kigali - Gicumbi ari 60km naho Kigali - Rukomo ni 52km, Rukomo - Byumba ari 8km mu gihe Kigali - Gatuna ni 80km . Hashyizweho akanama k’abantu barindwi(7) bagiye kwigira hamwe ibyihutirwa bigomba guhita bishorwamo imari mu kuzamura iterambere ry’aka karere. Hari mu ihuriro ry’ishoramari ryiswe “Gicumbi Investment Forum” ryahuje abashoramari n’inzego zinyuranye harebwa amahirwe yashorwamo imari.
Kwitonda Clarisse
English
Kinyarwanda