Kigali: Abatinyaga gutega Moto za Spiro bamazwe impungenge
Umuyobozi Ushinzwe Mu kiganiro n’itangazamakuru abayobora Spiro kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza 2025, basobanuye ko impanuka zikorwa na moto zabo ari kimwe n’izindi ziba mu Rwanda, ahubwo izakozwe na moto za Spiro zigakabirizwa na benshi badashaka ko moto zikoresha amashanyarazi zikomeza gukoreshwa mu gihugu.
Umuyobozi Ushinzwe ubucuruzi mu ruganda rwa Spiro, Shaton Ingabire, ashimangira ko moto za Spiro zikomeye ndetse zujuje ibyangombwa ndetse zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi n’imizigo, bitandukanye n’ibivugwa ko zagenewe kugendaho umuntu umwe gusa.
Ati: “Hari abatanga amakuru kuri spiro batarayitwaraho na mba kandi ugasanga mu by’ukuri nta n’amakuru bayifiteho.”
Akomeza avuga ko moto zabo zikoreshwa kenshi n’abantu ariko ugasanga bamwe badafata umwanya wo kuzikoresha mu gihe zigize ikibazo bityo bikaba byanateza impanuka.
Ati: “Ugasanga umuntu afashe moto ayihaye abamotari 3 cyangwa 4 bakora amanywa n’ijoro, ntamenye n’igihe yapfiriye, nkavuga ngo ntabwo iyo moto yaremewe guparika, ni moto yaje ku isoko ije kugira ngo itange akazi ku Munyarwanda. Mu gihe yagize ibibazo nibibuke kuyizana tuyibakorere”
Abamotari twaganiriye batwara izi moto za spiro bavuga ko kuzitwara kimwe n’izindi zikoresha amashanyarazi bisaba amahugurwa yihariye bityo abantu bakwiye kujya bayahabwa kugira ngo bazitware babizi neza, birinde impanuka.
Umwe ati: “Izi moto zaje zitamenyerewe,byanga binoga rero zigomba kuvukamo imbogamizi, Izi mpanuka za spiro ziterwa ni uko abantu batazi kuzitwara.
Kurundi ruhande hari n’abagaragaza impungenge ku mikorere n'imikoreshereze ya Bateri zizi moto.
Izi ni zimwe mu mbogamizi abenshi bahurizaho
Intera Bateri imara: Hari abavuga ko iyo bateri ishaje cyangwa batwaye urugendo rurerure, bashobora kuyikoresha vuba kurusha uko babyifuza.
Kubura sitasiyo ya bateri hafi: Mu bice bimwe na bimwe, sitasiyo zo gusimburiramo bateri ziracyari nkeya.
Kuba bateri atari iyawe bwite: Umumotari akoresha bateri asimburanya n’abandi, bigatuma hari impungenge ku miterere yayo igihe ayifashe.
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi muri Spiro INgabire Shanton, iki nacyo yagitanzeho inama "
Ati: Irinde gukoresha bateri burundu uyigezemo (0%) kuko k
Kuyimaramo umuriro burundu bigabanya ubuzima bwayo. Ni byiza kuyisimbuza cyangwa kuyisharija nibura irimo 20%.
Moto za Spiro zitanga amakuru ku mikorere ya bateri; kuyitaho no kumva ayo makuru bifasha kwirinda ibibazo.
gukoresha sitasiyo zemewe gusa, nabyo bigira uruhare mu kurinda ubuzima bwa bateri kuko zigenzura ubuziranenge n’umutekano wa bateri.
Kuri ubu Spiro ifite moto ibihumbi 16 ziri mu muhanda, ikaba iziteranyiriza ku ruganda rwayo ruri mu cyanya cyahariwe inganda i Masoro, mu Karere ka Gasabo aho ifite abakozi babyigiye bagera kuri 500, ikaba ifite n' amagaraje 700 mu Rwanda hose.
Uru ruganda Kandi rukomeje gahunda yo guhugura abamotari n’abandi bashaka gukoresha moto zarwo kugira ngo bamenye neza uko batwara moto bityo bibarinde impanuka.
English
Kinyarwanda