Gicumbi: “Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye” gahunda nsha y’ikoranabuhanga mu kwishyura abagenerwabikorwa ba VUP
Ikigo gishinzwe Guteza Imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’ibanze (LODA), cyatangaje ko abagenerwabikorwa ba gahunda ya VUP bagiye kujya bakira ubufasha bagenerwa na Leta hakoreshejwe ikoranabuhanga, mu kugabanya ibyatakariraga mu nzira bikadindiza intego ya Leta yo kubafasha kuva mu bukene.
Byatangarijwe mu Murenge wa Mutete w’Akarere ka Gicumbi, ku wa 30 Kanama 2025, mu gikorwa cyo gusobanurira abafashwa na VUP imikorere y’ikoranabuhanga rya “Telefoni Yanjye, Amafaranga Yanjye” rizajya ryifashishwa mu kubagezaho ubufasha bagenerwa na Guverinoma y’u Rwanda.
Abagenerwabikorwa ba VUP bahabwa inkunga y’ingoboka igenerwa abatishoboye bageze mu zabukuru, abakora imirimo y’amaboko n’abakora imirimo yoroheje, amafaranga yabo yoherezwaga muri SACCO bakazatonda imirongo bitwaje udutabo kugira ngo babikuze.
Umuyobozi Mukuru wa LODA, Claudine Nyinawagaga, yavuze ko ari intambwe ikomeye iganisha abaturage ku iterambere.
Ati “Uyu munsi twateye intambwe y’akataraboneka yo gukoresha ikoranabuhanga, ni ukuvuga ngo ntabwo bizajya bigusaba gukora urugendo, kujya ku murongo muri Sacco, ntabwo ukeneye ko wakwibwa amafaranga kubera ko umutekano w’amafaranga yawe uba wizewe ibyo byose ni intambwe ikomeye uyu munsi duteye.”
“Ndangirango mubishyire mu mibare mubyumve ko niba wakoreshaga isaha ujya kuri Sacco n’iyindi saha yo kugaruka uzaba wungutse amasaha abiri kubera ko akenshi byatumaga uyakuriraho rimwe kugira ngo utazongera gukora urwo rugendo, ibyo bituma byica n’imibare yo kwizigamira ariko ubu ntabwo bizajya bigusaba kuyakuriraho rimwe kubera ko uzajya uba uyafite iwawe.”
Solange Mukarukundo uhagarariye ingo mbonezamikurire z’abana mu Murenge wa Mutete, yagaragaje uburyo gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bwamufashije cyane.
Ati “Iyi gahunda ifite akamaro gakomeye kubera ko amafaranga ntabwo abikika, impamvu ni uko njyewe nafataga agatabo nkajya kubikuza amafaranga yose mfite kuri konti. Niyo nabaga mfite ibihumbi 100 Frw kuri konti, yose nahitaga nyakuraho.”
Yakomeje avuga mu gihe gito amaze akoresha ubu buryo byamufashije kwiteza imbere.
Ati “Byamfashije kwiteza imbere ikindi bingabanyiriza urugendo nakoraga, bimfasha kwizigamira no kujya mu itsinda none ubu maze kwigurira ingurube ndetse nkomeje kwiteza imbere umunsi ku wundi.”
Bagirubwira Anatole yagaragaje ko kuva yatangira gukoresha iyi gahunda byamufashije cyane kwiga kwizigamira kubera ko urugendo yakoraga mbere akenshi yageraga mu rugo iwe amafaranga yayamariye mu nzira ayanywamo inzoga.
Ati “Dutuye mu Murenge wa Muteteri ariko dusa nkaho turi ku ruhande cyane rero kuva aho ntuye ngera kuri Sacco nakoraga urugendo rw’amasaha atatu, akenshi iyo nabaga nsubiye mu rugo byarangiraga ya mafaranga nayanywereye yose mu nzira. Gusa kuva natangira gukoresha ubu buryo bisigaye bituma niteza imbere kubera ko bimfasha kwishyurira abana amafaranga y’ishuri ku gihe, umwana urwaye mbasha kumuvuriza igihe ndetse n’ibindi byinshi byiza.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Maurice Mugabowagahunde, yagaragaje ko gukoresha uburyo bw’ikoranabuhanga bigiye kongera umutekano w’amafaranga y’abaturage.
Ati “Ibi rero bizatubera igisubizo kandi bidufashe gukoresha umwanya neza, biturinde kwibwa amafaranga igihe yose wayabikuje, mu yandi magambo ubu buryo bw’ikoranabuhanga buraduha umutekano w’amafaranga yacu.”
Yakomeje avuga ko iyi gahunda ijyana neza n’icyerekezo igihugu gifite cya NST2 aho Leta y’u Rwanda yiyemeje gushyira ikoranabuhanga imbere mu kuzamura ubukungu, kurandura ubukene no kwimakaza ubukungu bushingiye ku bumenyi
Ati “Ubu bufasha butangwa na VUP mu buryo bw’ikoranabuhanga buzadufasha twese kwihuta mu rugendo rwo kuva mu bukene no kwinjira mu bukungu bushingiye ku ikoranbuhanga.”
Umugenerwabikorwa wa VUP kugira ngo abitse cyangwa abikuze kuri konti ye akoresheje telefone azajya akanda *541# ubundi akurikize amabwiriza.
Mu Rwanda habarurwa abagenerwabikorwa ba VUP 403.114 barimo abarenga 11,000 bo mu Karere ka Gicumbi.
English
Kinyarwanda