Gicumbi: Abakora ubwikorezi bwambukiranya imipaka basobanuriwe uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) bwatangirije mu karere ka Gicumbi ubukangurambaga ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu kubaturiye umupaka. Ku ikubitiro RIB yabanje guhugura abakora umwuga wo gutwara ibintu n’abantu bambukiranya umupaka ndetse no hafi yawo.

Feb 13, 2026 - 10:01
Feb 13, 2026 - 18:01
 0
Gicumbi: Abakora ubwikorezi bwambukiranya imipaka basobanuriwe uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu
Gicumbi: Abakora ubwikorezi bwambukiranya imipaka basobanuriwe uruhare rwabo mu kurwanya icuruzwa ry’abantu

Nyuma yo kubona umubare wiyongera umunsi kuwundi ko abagore ndetse n’urubyiruko bari mu bakunze gukorerwa icyo cyaha nkuko bigarazwa n’imibare kuko abagera kuri 91% by’ abagarurwa mu Rwanda ari urubyiruko kandi rwiganjemo ab’igitsina gore. RIB yafashe iyambere muguhugura abatwara abantu bambukiranya umupaka no hafi yawo kuko akenshi aribo bahura nabo bantu bakabasaba kutagira uwo babwira aho bagiye.

Umuyobozi wa RIB mu ishami rishinzwe kurwanya Icuruzwa ry’Abantu, Ngarambe Antoine, asobanura ibimenyetso bigaragaza umuntu uri mu nzira y’icuruzwa,ingaruka bimugiraho ubwe n’umuryango ndetse n’igihugu muri rusange, agaragaza uburyo byakumirwa ndetse yibutsa ko hari ibihano kubakora ubu bucuruzi.

Yagize ati: ”kenshi umuntu barimo gucuruza icyambere bamubwira nuko ntawe agomba kubwira ibyo arimo cyane cyane mubo mu muryango we ,iyo ageze aho ategera rero akenshi bamusaba ko yatanga telephone bakamwishyurira ndetse bakabwira n’umutwara aho agomba kumugeza ,iyo ushatse kumubaza aho ajya rero ubona ko nawe atahazi.”

Yakomeje agira ati:  “Mu gihe ibi bintu bibaye kuri umwe babiri cyangwa bangahe biba byatangiye kugera k’umuryango nyarwanda. Sibyo gusa kandi n’igihugu bikigeraho kuko byangiza izina ikindi bituma habura abakozi bakorera igihugu kuko abakagikoreye bagizwe abacakara mu bindi bihugu ,abandi bakuwemo ingingo, abandi barishwe.”

Abitabiriye ayo mahugurwa nyuma yo gusobanurirwa byose basanze haribyo bajyaga bahura nabyo ariko batabizi ndetse biyemeza gufata iya mbere mu gutanga umusanzu wabo bakumira icyo cyaha.

MWIZERWA AIMABLE ubusanzwe akoresha moto mu karere ka Gicumbi  akarere gaturiye umupaka wa Gatuna nawe asobanura agira ati:

Nkatwe mu kazi dukora kenshi ubona umuntu akwegereye akaguhereza telephone ati akira uvugane n’uyu muntu agusobanurire aho tujyana wamugezayo ukabona bakwishyuye bakoresheje Telephone ,wamubaza uti ese urahageze ati ndamutegereje araje amfate mu by’ukuri ntumenya uwakwishyuye,ntumenya umujyanye yewe niyo agiye .Ibi rero ninabyo bikunze kutubaho, utwaye n’umuzigo(Courrier )utazi ikirimo mu kanya gato bati utwaye forode cg ibiyobyabwenge.”

Akomeza agira ati: “Ubu rero turasobanukiwe ntago icyanjye ari ukubona amafaranga gusa ahubwo ngomba kubaza neza uwo ntwaye aho mujyanye nabona ari ngombwa ngatanga amakuru nkoresheje umurongo batubwiye.”

Zimwe mu ngaruka kuwakorewe iki cyaha harimo: Guteshwa agaciro, Gutakaza akazi cyangwa amahirwe, gungabana mu mutwe, Kubuzwa uburenganzira bumwe na bumwe naho ku muryango , Ihungabana ku bana, Gusenyuka kw’umuryango. Ingaruka si aho gusa zigarukira kuko zigera no ku gihugu nko :Kwiyongera kw’ibyaha n’umutekano muke, Gutesha igihugu isura nziza ,Gusubiza inyuma iterambere,  Kwangiza ejo hazaza h’urubyiruko,…

Imibare igaragaza ko hagati y’umwaka wa 2000 na 2003 ku isi hagaragaye abantu bagera ku bihumbi 200, bari bajyanywe mu bikorwa bigamije icuruzwa ry’abantu.

Mu Rwanda kandi hagati y’umwaka wa 2019 na 2024 hagarujwe abantu bagera kuri 297 nabo bari barajyanywe gucuruzwa hanze y’igihugu.

Abaturage basobanuriwe kwirinda ababashuka by’umwihariko urubyiruko rushishikajwe no gukoresha imbuga nkoranyambaga, dore ko mu bagarujwe abagera kuri 91% bari urubyiruko, muribo kandi 75% bari igitsina gore .

Insanganyamatsiko y’ubu bukanguranbaga igira Iti: ”Uruhare rwa buri wese mu gukumira no kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’ abantu”.  Ubu butumwa bukaba butangwa na RIB ifatanije n’umuryango mpuzamahanga wita ku bimukira IOM, biterwa inkunga n’igihugu cy’ Ubuyapani.

Yanditswe na KWITONDA Clarisse