Impamvu yo kuzamura ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi mu Rwanda
Nyuma y'amasaha make Urwego ngenzuramikorere, RURA, rushyizeho ibiciro by’umuriro w’amashanyarazi bizakoreshwa muri aya mezi atatu ari imbere biva ku 186 Frw kuri kilowatt imwe bigera kuri kilowatt 214 Frw.
Ibiciro byari bimaze igihe bitavugururwa kubera impamvu zitandukanye zishingiye ku ngaruka za Covid-19 n’ibindi bitandukanye byazahazaga ubukungu.
Ni inyongera abantu bashobora gufata nk’aho ari ikibazo kuko amashanyarazi ari yo shyiga ry’inyuma mu mirimo itandukanye, ariko reka tunyurane mu mibare turebe ibisabwa kugira ngo umuriro uboneke kugera ugeze ku bawushaka n’ibyago byatugwira mu gihe inzego zarangara.
Urwego rw’ingufu mu Rwanda rwateye imbere ku buryo bugaragara. Mu 2000 abagerwaho n’amashanyarazi bari 2%, mu 2010 baba 10% uyu munsi bageze kuri 85%. Ni intambwe ikomeye kuko mu bihugu byo mu Karere byose biri munsi ya 75%.
Uku kwiyongera kw’abagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bijyana no kongera ingano y’amashanyarazi atunganywa, imiyoboro anyuzwamo n’ibindi. Uyu munsi u Rwanda rugeze ku gukora amashanyarazi angana na megawatt 460.
Amashanyarazi akomoka ku ngomero z’amazi mu Rwanda angana na megawatt 109,66 bingana na 24% by’umuriro wose, ava kuri gaz methane angana na megawatt 85,79 bingana na 18% by’umuriro wose.
Amashanyarazi akomoka kuri nyiramugengeri angana na megawatt 85, angana na 18%, n’akomoka ku mirasire y’izuba angana na megawatt 12 bingana na 3%.
U Rwanda kandi rugira imishinga rufatanyamo n’ibindi bihugu nk’urugomero rwa Rusumo rufite ubushobozi bwo gutanga megawatt 80 z’amashanyarazi, ruhuriweho n’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi, buri gihugu kikaba gifata megawatt 26,6, ingomero za Rusizi n’izindi.
Muri icyo gice, u Rwanda rusaruramo umuriro wa megawatt 39 ungana 8%, rutumiza mu mahanga umuriro wa megawatt 106,1 (uva Uganda) 23%.
English
Kinyarwanda