Application Yitwa Trust me, ije kuba igisubizo mu micungire y'abakozi bo mu rugo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kanama 2025 Company y'ikoranabuhanga ya Merosix yamuritse Application yise "TRUST ME" izajya ifasha ku micungire y'abakozi bo mungo.
Nyuma y’uko bigaragaye ko imicungire y'abakozi bo mungo igoranye cyane cyane ko hakunze kugaragara ubunyangamugayo buke muribo, aho bamwe biba ibikoresho byo mungo ndetse hari naho bamwe bagiye biba abana barera, kurundi ruhande ariko hagiye hagaragara n’abakoresha babi, aho bambura ababakorera mungo, kutabaha amasezerano y'akazi ndetse no kubirukana bitunguranye mu ijoro bakarara hanze , Ibi byose byatumye company y'ikoranabuhanga yitwa Merosix ikora application yitwa "Trust me" aho izaba igisubizo ku mpande zombi umukoresha azarushaho kwizera umukozi we kuko, Ikigo cy'igihugu gishinzwe indangamuntu n’izindi nzego zibishinzwe zamaze guhuza irangamimerere rya buri muturage.
Philbert Majyambere, Umuyobozi mukuru wa Merosix arasobanura aho iki gitekerezo cyavuye
Ati: "Nyuma y’uko aba bakozi bo mungo hari ubwo bakorerwa ihohoterwa bakabura gikurikirana yewe ndetse n’abatari inyangamugayo muribo bakora ibyaha gukurikiranwa bikagorana cyane ko usanga abenshi mu bakoresha batita ku kumenya imyirondoro yabo, urwo ruhuri rw’ibibazo akaba arirwo Trust me yaje gukemura
Ushobora kwibaza ngo iyi Application ikora ite?! Bwana Philbert Majyambere nabyo arabisobanura:
“Application ya Trust me iroroshye cyane mu kuyikoresha kuko uyi downloadinga kuri Google Play store ukayensitara muri Telephone cg se Machine ubundi ugatangira kuyikoresha aho winjiza imyirondoro yose y’uwo ushaka guha akazi ukaba wizeye ko amakuru yose uyabitse ahizewe kandi ko hagize ikibazo kivuka cyakurikiranwa byoroshye.”
Iri koranabuhanga kandi rizafasha mu gukumira icyaha kitaraba kuko mu gihe umukozi yaba hari ibyo yakwibye cg se yangije akaramuka ajyiye gushaka akazi ahandi bamwinjiza muri sisiteme bagazaga ari muri ba bihemu icyo gihe bizamwimisha akandi kazi bikazatuma yitwararika kuko aziko aho yajya yahita afatwa.
Iyi Application ya "Trust me" ifitemo na product ifasha abacuruzi mu guhangana n’abaguzi bafata amadeni ntibishyure aho uzajya umwandikamo mbere yo kumuha ideni wasanga afite irindi deni muyindi butike ukamureka kuko ntacyizere yaba aguha ko yazakwishyura.
Iyi Application ya "Trust me" irizewe, amakuru y'abantu ararinzwe , umutekano wayo ugendanye na gahunda y'igihugu yo kurinda ibikorerwa kuri murandasi.
ikiguzi cyo kuyikoresha cyoroheye buri wese kuko bisaba kwishyura 400frs ku kwezi. Kubindi bisobanuro wahamagara kuri: +250788355263
English
Kinyarwanda