Gakenke: Arakekwaho kwica umugore we amukase ijosi nawe akitera icyuma
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyaruguru yatangaje ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza ku rupfu rwa Dusabimana Marie n’umugabo we, Rukundo Innocent w’imyaka 24 urembeye mu bitaro bya Ruli, nyuma yo gusanga agihumeka ariko afite ibikomere ku ijosi.
Ibi byabaye mu ijoro rishyira kuri uyu wa Gatatu, mu Karere ka Gakenke, Umurenge wa Ruli. Abaturanyi b’aba bombi bavuga ko babanje kurwana nubwo batazi icyateye uku gushyamirana, dore ko wari umuryango utari usanzwemo amakimbirane.
Amakuru atangwa n’abaturanyi avuga ko mu minsi mike ishize nyakwigendera yari aherutse iwabo agiye kureba imitungo ababyeyi bazamuha, n’ubwo ntawigeze ahamya ko uku gushyamirana kwaba kwakomotse ku mitungo.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, CIP Ignace Ngirabakunzi, yavuze ko iperereza ryatangiye.
English
Kinyarwanda