Gicumbi: Abikorera basabye ko gushakisha imibiri y’abatutsi bishwe muri Jenoside bishyirwa mu mihigo
Mu muhango wo kwibuka abikorera bo mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’amajyaruguru, abafashe ijambo basabye ko mu mihigo y’inzego za leta hakongerwamo umuhigo wo gushakisha no gutahura ahakiri imibiri y’abazize jenoside itaraboneka.
Abikorera bo mu karere ka Gicumbi bijeje ko bazakomeza gufatanya na leta ku kwita ku barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ibindi bibazo byatewe nayo, icyakora na bo basaba ko mu mihigo y’inzego za leta ko hakongerwamo umuhigo wo gushakisha no gutahura ahakiri imibiri y’abazize jenoside itaraboneka.
Muhizi Emmanuel ukuriye Urugaga rw’abikorera mu karere ka gicumbi yavuze ko bazakomeza gufatanya na leta kwita ku barokotse jenoside ndetse n’ibindi bibazo byatewe nayo ariko nawe agira icyo asaba agira ati:
“Munyemerere nkoreshe ijwi rirenga nsabe ko mu mihigo y’inzego za leta hakongerwamo umuhigo wo gushakisha no gutahura ahakiri imibiri y’abazize jenoside itaraboneka turabizeza ko natwe duhari gukomeza gufatanya nabo mu bikorwa bitandukanye.”
Muhizi Emmanuel/PSF Gicumbi
Umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko ikibazo cyo kugaragaza ahari imibiri y’abazize Jenoside itaraboneka, ko bazakomeza kucyitaho ,agira ati: “Ndasaba ko abari kurangiza ibihano bakatiwe n’inkiko kubera Jenoside batanga amakuru tukamenya aho bajugunye imibiri y’abazize Jenoside yakorewe abatutsi 1994 kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro.”
Mayor NZABONIMPA Emmanuel
Kugeza ubu nta mubare nyawo uramenyekana w’abikorera bazize jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gicumbi.icyakora Urugaga rw’abikorera muri aka karere ni rwo rwagize uruhare mu kuvugurura no gusana uru rwibutso ndetse no kuri iyi nshuro boroje inka imiryango 5 y’abarokotse Jenoside batishoboye.
Aborojwe inka
Inkuru ya Clarisse KWITONDA
English
Kinyarwanda