Abatuye Gisagara barishimira ibikorwa by’iterambere byakozwe na Croix-Rouge y’u Rwanda
Abatuye mu Karere ka Gisagara baravuga ko imibereho yabo yarushijeho kuba myiza kubera ibikorwa bitandukanye byakozwe n’Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda, birimo kubagezaho amazi meza, korozwa amatungo, guteza imbere isuku n’isukura ndetse no kuvugurura ibikorwa remezo by’amashuri.
Bamwe mu baturage bo mu midugudu iyobowe na Claude bavuga ko mbere bahuraga n’ibibazo byo kubona amazi meza, bagakora urugendo rurerure bajya kuvoma, ariko ubu bishimira amavomero bubakiwe na Croix-Rouge y’u Rwanda yabegerejwe mu midugudu yabo.
Karekezi utuye mu mudugudu Mihigo mu kagari ka Nyabisagara mu murenge wa Mukindo avuga ko croix rouge yabazaniye amavomero yabakoreye mu ngata ikabaruhura imvune bahuraga nazo.
Agira ati: “Twari tumaze igihe kinini tugorwa no kubona amazi meza kuko ubundi twavomaga mu bishanga nabyo biri kure , ariko ubu amazi yaratwegereye. Byadufashije kugira isuku no kurwanya indwara ziterwa n’umwanda.”
Si amazi gusa kuko abaturage bavuga ko banatejwe imbere binyuze muri gahunda yo korozwa inka. Umuryango wa Musabyimana Jaqueline uri muri bamwe mu bahawe inka bavuga ko zabafashije kubona amata ndetse izo nka zikaba zarabyaye bakanitura indi miryango.
“Inka nahawe yarabyaye ndetse nanashoboye kuyitura undi muryango nk’uko twabisezeranye. Ubu abana banjye babona amata kandi n’umusaruro w’ubuhinzi warazamutse kuko banyigishije kubaka akarima k’igikoni bampa imboga nteramo ubu rero hehe n’igwingira cg imirire mibi mu muryango wanjye ndetse no mu mudugudu kuko nk’uko mubibona akarima k’igikoni kahaza umudugudu kuko karatoshye bitewe n’ifumbire.”
Croix-Rouge y’u Rwanda yanubakiye bamwe mu miryango uturima tw’igikoni, harimo umuryango wa Yohana, nk’uko Yohana abihamya avuga ko mbere kubona imboga byasabaga kuzigura buri gihe, ariko ubu bakaba bazihingira hafi y’urugo rwabo, bigafasha umuryango kubona indyo yuzuye.
Mu rwego rwo guteza imbere uburezi n’isuku mu mashuri, Croix-Rouge y’u Rwanda yanavuguruye ikigo cya Ecole secondaire de MAGI, yubaka ibyumba by’ubwiherero bishya, ubukarabiro ndetse n’udukarito two kujugunyamo imyanda (poubelles).
NDAYISENGA Philbert, umurezi muri Ecole secondaire de MAGI uhagarariye club ishinzwe isuku n’isukura arashimira avuga ko byabafashije mu kazi kabo kaburi munsi kuko abana batindaga ku mirongo yo mu bwiherero.
NDAYISENGA Philbert umurezi muri Ecole secondaire de MAGI uhagarariye Club ishinzwe isuku n'isukura
“Ibyumba by’ubwiherero bishya n’ubukarabiro byadufashije cyane mu kubungabunga isuku y’abanyeshuri. Ubu dufite ahantu heza ho gukarabira no kujugunyamo imyanda. Sibyo gusa kandi kuko ubundi abana baburaga mu ishuri bari kumurongo wo kubwiherero.”
Umukozi wa Croix-Rouge y’u Rwanda ushinzwe zone ya Huye ibarizwamo akarere ka Gisagara MUYENZI Robert, avuga ko bakomeje ibikorwa bitandukanye birimo guteza imbere imibereho rusange.
Ati: “Ubu turimo kwita k’urubyiruko aho twabubakiye ikigo kirimo ibitandukanye aho navuga nk’imashini ,igice cy’imyidagaduro, ndetse sibyo gusa kuko ubu turimo koroza abatishoboye.”
Croix-Rouge y’u Rwanda ivuga ko izakomeza gufatanya n’abaturage n’inzego zitandukanye mu bikorwa bigamije imibereho myiza n’iterambere rirambye ry’abaturage.
Clarisse KWITONDA
English
Kinyarwanda