Gicumbi: Umunsi w’umwana w’umunyafurika, wabaye umwanya mwiza wo kwibutsa abahatuye kuzuza inshingano za kibyeyi

Mu birori byo kwizihiza umunsi mukuru w’umwana w’umunyafurika ,ku Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti:” Ndera neza nkure Nemye” ababyeyi bibukijwe kurushaho kwita ku nshingano za kibyeyi.

Jun 27, 2026 - 11:58
Jul 1, 2026 - 11:59
 0
Gicumbi: Umunsi w’umwana w’umunyafurika, wabaye umwanya mwiza wo kwibutsa abahatuye kuzuza inshingano za kibyeyi

Mu karere ka Gicumbi Ibi birori byabereye mu Murenge wa Mutete Akagari ka Gaseke  mu mudugudu w’Irasaniro, byitabiriwe n’ibigo bitandukanye by’ amashuri aho basangizwaga ubutumwa bugendanye no kubahiriza uburenganzira bw’ abana.

Ababyeyi basabwe kumenya kurera neza ariko kandi bakazirikana ko guhana umwana bikorwa nk’ Umubyeyi, hatarimo kwihanukira, basabwa kujyana abana mu mashuri, kubagaburira neza ntibarangwe n’imirire mibi, ndetse no kwita ku mwana wese nk’ uwawe.

Irankijije Nduwayo umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mutete  yasabye Ababyeyi kurushaho kumenya uburenganzira bw’ abana bose ko 99% aribo biga abasaba ko abo babura  bagarurwa mu mashuri bakiga.

Ibi birori byo kwizihiza umunsi nyafurika w’umwana waranzwe n’udukino dutandukanye, harimo n’imivugo irimo ubutumwa bw’abana bugaruka ku butumwa bwerekana inshingano z’ababyeyi mu kurera abana neza, ku buryo bagomba gukura bemye.

Ubutumwa bwagarutse ku ihohoterwa mbamutima usanga ryiganjemo amagambo akomeretsa abana, kwita ku burenganzira bw’abana bafite ubumuga, kubigisha isuku no gukora ibyiza kugira ngo abana babone urugero rwiza kandi bigatuma bakura neza.

Ni ubutumwa kandi bwibutsa gutanga amakuru yaho bigaragaye ko umwana yakorewe ihohoterwa,hanatangwa ubutumwa bwo kwigisha ababyeyi kugira indangagaciro z’abanyarwanda, hagamijwe kuragwa igihugu gifite abayobozi beza .

Uhagarariye abafatanyabikorwa mu Karere ka Gicumbi yagarutse ku butumwa bushimangira ku kwizihiza uyu munsi ku nshuro ya 35, hagamijwe kubahiriza uburenganzira bw’umwana wese, ndetse ko ubw’ingenzi ari kwemererwa kubaho no gukura neza, kwiga, no kurindwa ihohoterwa nk’uko bishimangirwa n’umuryango wabibumbye ku rwego rw’isi, batibagiwe n’abana bafite ubumuga kuko bose bafite uburenganzira bungana.

Uwera Parfaite Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe ubukungu , yasabye Ababyeyi kwigisha abana umuco w’isuku , kwigisha uburere bufite ireme, kubarinda ibiyobyabwenge ndetse naho babonye umwana uvutswa uburenganzira bwe bagatanga amakuru.

Agira ati: “Wiceceka mu gihe ubona umwana avutswa uburenganzira bwe, kandi tumurinde ibiyobyabwenge.”

Kuri uyu munsi abitabiriye ibirori by’abana basabwe kumenya ko umwana wese ari nk’undi, by’ umwihariko bakazirikana ko abana bafite ubumuga ari nk’abandi bose.

Clarisse KWITONDA