Urugezi: Imisambi yazamutse iva kuri 70 igera kuri 378 nyuma yo kubungabunga igishanga
Umubare w’imisambi iboneka mu Gishanga cy’Urugezi, mu Karere ka Gicumbi, umaze kwiyongera cyane, ugera kuri 378 uvuye kuri 70, nyuma y’uko ibikorwa byo kubungabunga iki gishanga bishimangiwe.
Urugezi ni hamwe mu duce dufite urusobe rw’ibinyabuzima rukomeye mu Rwanda, ariko mu myaka yashize rwagiye ruhura n’ibikorwa bya muntu byabangamiraga ibinyabuzima birimo imisambi.
Muri ibyo bikorwa harimo gutashya inkwi, gukura ibyatsi no gukoresha igishanga mu bindi bikorwa bitandukanye, byagiye bigira ingaruka ku buturo bw’inyoni zirimo imisambi.
Rwanda Wildlife Conservation Association (RWCA), umuryango ukora ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, ivuga ko ubufatanye n’abaturage ndetse n’ingamba zo kurengera igishanga byagize uruhare mu kongera umubare w’imisambi.
Umuyobozi wa RWCA, Dr Nsengimana Olivier, yavuze ko igihe ibikorwa byo kubungabunga Urugezi byatangiraga, imisambi yari mike ugereranyije n’ubu.
Ati: “Iki gishanga tugitangira kukibungabunga hari imisambi 70 yonyine, kuri ubu hamaze kubarurwa imisambi igera kuri 378.”
Yakomeje avuga ko RWCA ifite abakozi 116 bahoraho bashinzwe ibikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no gukurikirana ababangamira imisambi n’ibindi binyabuzima biboneka muri iki gishanga.
Mu Rugezi habarurwa urusobe rw’ibinyabuzima rugera kuri 741, mu gihe ibikorwa byo kururinda no kurinda igishanga bikomeje gushyirwamo imbaraga.
Kubungabunga igishanga bijyana no guteza imbere abaturage
Imyuga ikorerwa muri community center
Ku wa 19 Nzeri 2026, hatangijwe ibikorwa bishya bigamije gufasha abaturage batuye hafi y’Urugezi kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije ari nako bateza imbere imibereho yabo.
Muri ibyo bikorwa harimo Rugezi Community Center, izafasha abagore bo mu bice bikikije igishanga kwiga imyuga irimo ubudozi no kuboha uduseke.
Hanatangijwe ahafatirwa ikawa hagenewe abagenzi banyura mu muhanda wa Base berekeza Gicumbi na Nyagatare.
Ibi bikorwa byiyongera ku zindi gahunda zashyizweho mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ubundi buryo bwo kwinjiza amafaranga, bityo bakagabanya ibikorwa bishobora kwangiza igishanga.
RWCA ivuga ko imaze gutanga amashyiga 480 ku baturage mu rwego rwo kugabanya gutashya inkwi mu Gishanga cy’Urugezi.
Uyu muryango kandi ugira uruhare mu bikorwa byo gukora amaterasi y’indinganire afasha kurwanya isuri ishobora gutwara ubutaka ikabujyana mu gishanga.
Ku bijyanye no guteza imbere imibereho y’abaturage, RWCA ivuga ko buri mwaka itanga ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500, mu gihe abagera ku 1,000 babona akazi binyuze mu bikorwa bitandukanye by’umuryango.
Abakozi 116 bafite akazi gahoraho mu bikorwa byo kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri iki gishanga.
Urugezi rushobora kuba ahantu hasurwa n’abakunda ibinyabuzima
Umuyobozi w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yavuze ko ibikorwa byo kubungabunga Urugezi bishobora gufungura n’amahirwe mashya mu bukerarugendo.
Yavuze ko hari inyigo iri gukorwa ku buryo iki gice cyazajya gisurwa nk’ahandi mu Rwanda hasurwa ibinyabuzima.
Ati: “Ibikorwa by’iterambere bizakomeza kwitabwaho, harimo imibereho y’abakozi bakora mu kubungabunga igishanga n’imiryango yabo, ndetse n’uburyo abana babo babona serivisi zibafasha gukura neza.”
Ubuyobozi n’abafatanyabikorwa mu kubungabunga Urugezi bavuga ko guhuza kurengera ibidukikije no guteza imbere imibereho y’abaturage ari ingenzi kugira ngo ibyagezweho mu kubungabunga iki gishanga bikomeze kuramba.
Kuva imisambi 70 ikagera kuri 378, ni ukuvuga ko yiyongereyeho 308, Urugezi rukomeje kugaragaza umusaruro w’ibikorwa byo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima no gukorana n’abaturage baturiye iki gishanga.
Umuyobozi wa RWCA asobanura ibyagezweho
English
Kinyarwanda