Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda mu rugendo rwo kwigira
Umuryango Croix-Rouge y’u Rwanda watangiye gushyira imbaraga mu bikorwa by’iterambere bibinjiriza amafaranga, hagamijwe kongera ubushobozi bwo gutabara abahuye n’ibiza n’abari mu bibazo byihutirwa, badategereje inkunga ziturutse ahandi.
Uyu muryango usanzwe uzwiho ibikorwa by’ubutabazi n’imibereho myiza y’abaturage, ufite ibikorwaremezo bitandukanye hirya no hino mu gihugu birimo ibigo by’urubyiruko, amacumbi n’amahoteli. Ibi bikorwa biri gushyirwamo imbaraga mu rwego rwo gufasha Croix-Rouge y’u Rwanda kwigira no kugira ubushobozi buhoraho bwo gutabara abaturage mu gihe cy’ibiza cyangwa ibindi bibazo bikomeye.
Mu bikorwa byamaze kubakwa harimo “Breeze Hotel” iri mu Karere ka Karongi, inzu yakira abashyitsi (Centre d’Accueil) yubatswe mu Karere ka Nyanza ikaba yaratashywe mu mwaka wa 2023, ndetse n’izindi nyubako ziri mu turere twa Huye, Ngoma na Rwamagana. Hari kandi hostel iri kubakwa mu Mujyi wa Kigali ndetse n’izindi nyubako ziri kuvugururwa kugira ngo zijyane n’igihe kandi zibashe kubyazwa umusaruro.
Croix-Rouge y’u Rwanda ifite icyicaro gikuru mu Mujyi wa Kigali, aho inafite inyubako zitandukanye zikoreshwa mu bikorwa byayo, harimo n’iri ku Kacyiru. Inzu iri kubakwa muri aka gace iri mu rwego rw’amahoteli, ikazajya yakira abantu b’ingeri zitandukanye.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, Croix-Rouge y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze ndetse na Croix-Rouge de Belgique, yubatse ikigo cy’urubyiruko giherereye mu Murenge wa Mwurire mu Karere ka Rwamagana. Iki kigo cyatashywe ku wa 21 Ugushyingo 2024, kikaba kigamije gufasha urubyiruko kubona aho kwidagadurira, kwigira no gukemurira ibibazo bibugarije.
Muri uwo murongo kandi, mu Karere ka Ngoma huzuye ikigo cy’amacumbi gitegerejwe gutahwa mu minsi iri imbere.
Mu Ukwakira 2025 kandi, Croix-Rouge y’u Rwanda yafunguye ku mugaragaro “Inzozi Youth Center” iri mu Karere ka Huye. Iki kigo cyatwaye asaga miliyoni 450 z’amafaranga y’u Rwanda, kikaba gifasha urubyiruko mu bikorwa byo kwidagadura, guhugurwa no kongererwa ubushobozi.
Muyenzi Robert ushinzwe ibikorwa bya Croix-Rouge mu turere twa Gisagara na Huye yavuze ko ibi bikorwa byinjiza amafaranga bizafasha uyu muryango gukomeza kugira ubushobozi bwo gutabara abaturage byihuse, cyane cyane ko Huye ari kimwe mu bigo bikuru bibikwamo ibikoresho by’ubutabazi byo mu Ntara y’Amajyepfo.
Muyenzi Robert ushinzwe ibikorwa bya Croix-Rouge mu turere twa Gisagara na Huye
Yagize ati: “Intego ni uko mu myaka itanu iri imbere tuzaba dufite ubushobozi bwo guhora dufite ibikoresho bihagije byo gufasha nibura abantu 500 mu gihe habaye ikibazo cyihutirwa.”
Yakomeje ashimangira ko ibikorwa bya Croix-Rouge y’u Rwanda bigamije inyungu rusange z’abaturage, cyane cyane abatishoboye n’abahuye n’ibibazo bitandukanye.
Kayijamahe Emanuel, umwe mu bakozi ba Croix-Rouge y’u Rwanda, yavuze ko gahunda yo kubaka ibikorwa bibinjiriza amafaranga izagera no mu tundi turere kugira ngo amashami yose y’umuryango abashe gukora neza adategereje buri gihe inkunga iva ku cyicaro gikuru i Kigali.
Kayijamahe Emanuel, umwe mu bakozi ba Croix-Rouge y’u Rwanda
Yagize ati: “Twabonye ko rimwe na rimwe amashami yo mu turere yagiraga imihigo n’ibikorwa ariko kuyishyira mu bikorwa bikagorana kubera gutegereza ubushobozi buvuye ku cyicaro gikuru. Twahisemo rero gushaka uburyo buri karere kagira ubushobozi bwo kwiyubaka.”
Yakomeje avuga ko amafaranga ava muri ibyo bikorwa azafasha amashami ya Croix-Rouge y’u Rwanda kwishyura abakozi, abazamu ndetse no gushyira mu bikorwa gahunda zitandukanye zifasha abaturage.
Icyumba cyo kwigiramo mudasobwa
Icyumba cy'umukobwa mu nzu y'urubyiruko ya YOUTH HUYE CENTER
Inzu irimo kuvugururwa muri RWAMAGANA y'ububiko bwa ZONE
y'iburasirazuba
Ikigo cy’amacumbi mu Karere ka Ngoma huzuye gitegerejwe gutahwa mu minsi iri imbere.
Inyubako :CONSTRUCTION WORKS OF HOSTELS OF THE RWANDA RED CROSS
Breeze Hotel” iri mu Karere ka Karongi
Clarisse KWITONDA
English
Kinyarwanda