Abahagarariye AFC/M23 bahuriye n’intumwa z’u Busuwisi i Rubavu
Ibi biganiro byamaze iminsi ibiri, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Gicurasi 2026, bikaba byaribanze ku kureba uko ingingo z’ingenzi z’ayo masezerano zirimo agahenge no kurekura imfungwa zishyirwa mu bikorwa.
Amakuru aturuka mu itangazamakuru mpuzamahanga arimo Radio France Internationale avuga ko mbere y’ibi biganiro, intumwa za Amerika n’u Busuwisi zari zabanje guhura n’abahagarariye Guverinoma ya Kinshasa mu rwego rwo gusuzuma aho ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano rigeze.
Nubwo amasezerano ya Doha ateganya ibijyanye no kubahiriza agahenge no guhererekanya imfungwa, hari impungenge ko impande zombi zitayubahiriza uko bikwiye.
Byari biteganyijwe ko intumwa z’u Busuwisi zikomereza urugendo i Goma, ariko kubera impungenge z’icyorezo cya Ebola, zihitamo kuguma i Gisenyi, bituma abahagarariye AFC/M23 ari bo bambuka umupaka bajya kubasanga.
Amakuru avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziri gusaba ko u Busuwisi bwagira uruhare runini mu biganiro bigamije guhuza Kinshasa na AFC/M23.
Ingingo y’umutungo kamere, cyane cyane amabuye y’agaciro yo mu gace ka Rubaya muri Masisi, iri mu ziri guhabwa agaciro gakomeye muri ibi biganiro.
Rubaya ifatwa nk’agace gakungahaye cyane ku mabuye y’agaciro, ndetse ifite n’uruhare mu masezerano y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro Amerika yagiranye na RDC mu 2026.
Mu gihe ibi biganiro byaberaga i Rubavu, mu mirwano yo mu Burasirazuba bwa Congo havugwaga ko hakomeje kugabwa ibitero n’ingabo za DRC zikoresheje drone n’ingabo zo ku butaka, ariko AFC/M23 ikavuga ko yakomeje gusubiza inyuma ibyo bitero.
English
Kinyarwanda