AFC/M23 yongeye kwisubiza uduce twa Masisi nyuma yo gutsinsura ihuriro rya FARDC

Igirikare cya AFC/M23 cyongeye kwisubiza uduce twinshi two muri Teritwari ya Masisi nyuma y’imirwano ikomeye yayihuje n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo rifatanyije n’imitwe ya Wazalendo na FDLR.

May 26, 2026 - 19:33
 0
AFC/M23 yongeye kwisubiza uduce twa Masisi nyuma yo gutsinsura ihuriro rya FARDC
AFC/M23 yongeye kwisubiza uduce twa Masisi nyuma yo gutsinsura ihuriro rya FARDC

Amakuru ava mu Burasirazuba bwa Congo avuga ko kuri uyu wa Kabiri tariki ya 26 Gicurasi 2026, AFC/M23 yongeye kugenzura uduce turenga 10 two muri Masisi twari tumaze igihe gito twarafashwe n’ingabo za Leta ya Kinshasa.

Mu duce twongeye kwisubizwa harimo Gasenyi, Bukinanyana, Bushiha, Bukumbiriri, Nkokwe, Runigi, Karunga, Nyakigano, Miruta, Musheberi na Kavuta.

Iyi mirwano yabaye nyuma y’uko mu cyumweru gishize ihuriro rya FARDC, FDLR na Wazalendo ryari ryigaruriye byinshi muri ibyo bice ndetse ritangira gusatira agace ka Rubaya, kazwiho kuba gakungahaye ku mabuye y’agaciro.

Abatuye muri ako karere bavuga ko imirwano yatangiye mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, humvikana urusaku rw’imbunda nini n’izoroheje mu bice byinshi bya Masisi, mbere y’uko AFC/M23 itangaza ko yongeye kugenzura utwo duce.

Amakuru atandukanye yemeza ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryasubiye inyuma nyuma y’igitutu rikomeje gushyirwaho n’abarwanyi ba AFC/M23 bamaze igihe bigarurira ibice byinshi byo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Kugeza ubu, ubuyobozi bwa FARDC ntiburagira icyo butangaza kuri aya makuru, mu gihe abaturage benshi bakomeje guhunga imirwano berekeza mu bice bifatwa nk’itekanye.

Leta ya Congo ikomeje gushinja Rwanda gufasha AFC/M23, ibyo u Rwanda rwakomeje guhakana rushimangira ko ikibazo cy’umutekano muke muri Congo gishingiye ku mikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.