Gicumbi: Ibyumba by’amashuri 816 byarubatswe, ubwisungane mu kwivuza bugera kuri 97.6%

Akarere ka Gicumbi kagaragaje ko mu myaka itanu ishize hashyizwe imbaraga mu guteza imbere uburezi, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage, aho hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 816, amashuri ya tekiniki n’imyuga akiyongera ndetse serivisi z’ubuzima zikomeza kwegerezwa abaturage.

Sep 14, 2026 - 17:56
 0
Gicumbi: Ibyumba by’amashuri 816 byarubatswe, ubwisungane mu kwivuza bugera kuri 97.6%
Gicumbi: Ibyumba by’amashuri 816 byarubatswe, ubwisungane mu kwivuza bugera kuri 97.6%

Ibi byagaragajwe ku wa 12 Nzeri 2026, ubwo Akarere ka Gicumbi kamurikaga ibyagezweho muri manda y’imyaka itanu y’Inama Njyanama y’Akarere, kuva mu 2021 kugeza mu 2026.

Ibyumba by’amashuri 816 byarubatswe

Imibare y’Akarere igaragaza ko Gicumbi ubu ifite amashuri 168, yigamo abanyeshuri 149,907.

Mu rwego rwo kongera ubushobozi bw’ibigo by’amashuri no kunoza imyigire, hubatswe ibyumba by’amashuri bishya 816, hanubakwa ubwiherero 644.

Kwamamaza ibikorwa by’uburezi byajyanye kandi no guteza imbere amashuri ya tekiniki, imyuga n’ubumenyi ngiro, azwi nka TVET.

Amashuri ya TVET yavuye kuri 16 agera kuri 28, ku buryo buri Murenge wo mu Karere ka Gicumbi ufite nibura ishuri ry’imyuga.

Mu rwego rwo gukomeza gufasha abanyeshuri, cyane cyane abakobwa, hubatswe amacumbi mashya mu bigo bine, ashobora kwakira abanyeshuri 2,400.

Ibi bigaragazwa nk’intambwe igamije gufasha abanyeshuri kubona amahirwe yo kwiga no kubategura kugira ubumenyi ngiro bushobora kubafasha kwihangira imirimo.

Ababyarira kwa muganga bageze kuri 99.5%

Mu rwego rw’ubuzima, umubare w’ababyarira kwa muganga wageze kuri 99.5% mu mwaka wa 2025–2026, uvuye kuri 99% mu mwaka wa 2020–2021.

Ubwisungane mu kwivuza na bwo bwageze kuri 97.6%, bigaragaza ko abaturage benshi bafite uburyo bwo kwivuza binyuze muri gahunda y’ubwisungane.

Ibigo nderabuzima byose 24 byo muri Gicumbi byahawe ibyuma bipima inda, bizwi nka echographes, mu gihe abakozi b’ubuzima 94 bahuguwe ku mikoreshereze yabyo.

Kwamamaza ibi bikorwa byitezweho gufasha abagore batwite kubona serivisi zinoze no gukurikirana ubuzima bw’umubyeyi n’umwana hakiri kare.

Hubatswe kandi hasanwa amazu y’abatishoboye

Mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye, hubatswe amazu 425, hasanwa amazu 2,109.

Hanubatswe ubwiherero 1,068, hasanwa ubundi 10,693.

Abafite ubumuga batishoboye 965 bahawe inyunganirangingo n’insimburangingo zifite agaciro ka 91,238,655 Frw.

Ibi bikorwa bigamije gufasha abaturage batishoboye kubona imibereho myiza no kubafasha kugira uruhare mu iterambere.

Imiryango irenga ibihumbi 10 yashyize ubuzima bwayo mu murongo

Mu rwego rw’imiyoborere myiza n’imibereho y’imiryango, imiryango 10,267 yabanaga itarasezeranye muri iyi myaka itanu yarasezeranye

Abunzi na bo bakiriye ibibazo 3,341, muri byo bakemura 3,324, bingana na 99.4%.

Raporo ya CRC 2025 igaragaza kandi ko abaturage bashima serivisi zitangwa n’Akarere ku kigero cya 78.3%.

Kwamamaza uruhare rw’abaturage mu bikorwa rusange na byo byagaragaye, aho ubwitabire bw’Umuganda bwageze ku kigereranyo cya 91% muri iyi myaka itanu.

Ibikorwa byakozwe binyuze muri gahunda y’Umuganda bifite agaciro ka miliyari 2.42 Frw.

“Ibyagezweho bigomba kugaragara mu mibereho y’umuturage”

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire, yavuze ko imibare igaragaza ibyagezweho ikwiye kurenga muri raporo ikagaragarira mu mibereho y’abaturage.

Minisitiri w’Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya, Paula Ingabire

Ati: “Ibyagezweho ntibigarukira no mu mibare ya raporo gusa, iyo mibare igenda igaragarira mu iterambere n’imibereho myiza abaturage ba Gicumbi bagenda bageraho umunsi ku wundi.”

Muri rusange, imibare igaragaza ko mu manda ya 2021–2026, Akarere ka Gicumbi kashyize imbaraga mu kwagura uburezi, serivisi z’ubuzima no gufasha abaturage batishoboye.

Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko nubwo hari intambwe imaze guterwa, hakiri inshingano yo gukomeza gushyira umuturage ku isonga, kugira ngo ibikorwa by’iterambere birusheho kugira impinduka zigaragara mu mibereho ya buri munsi.

Mugabowagahunde Maurice Guverineri w'intara y'Amajyaruguru

Alexis NTAGUNGIRA, Perezida w'Inama Njyanama

Umunyamabanganshingwabikorwa w’Akarere ka Gicumbi Kirenga Moses, Vice Mayor Assoc Mbonyintwari JMV na Vice Fed Uwera Parfaite

Uhagarariye aborozi b’ingurube ku rwego rw’ igihugu Shirimpumu Claude yishimira uburyo bakorana n’ubuyobozi bwa Gicumbi

Umuyozi w'ishami ry'imiyoborere myiza Madame UWAMAHORO DONATHILLE

Yanditswe na Clarisse KWITONDA