Gicumbi: Umushinga Green Gicumbi wasoje ibikorwa byawo burundu

Umushinga Green Gicumbi wita ku bidukikije wasoje imirimo yawo ku mugaragaro kuri uyu wa 29 Gicurasi 2026, nyuma y'imyaka 6 wari umaze ukorera ibikorwa binyuranye mu karere ka Gicumbi.

May 31, 2026 - 16:02
May 31, 2026 - 19:23
 0
Gicumbi: Umushinga Green Gicumbi wasoje ibikorwa byawo burundu
Gicumbi: Umushinga Green Gicumbi wasoje ibikorwa byawo burundu

Ni umuhango witabiriwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique wabwiye abaturage ko n’ubwo umushinga uhagaze,ibikorwa byawo byo bidahagaze bakaba basabwa kubirinda no kubyongera.

Kuvuga Green Gicumbi ni ukuvuga amaterasi yakozwe ku buso bwa hegitari 1450, ibiti bivangwa n’imyaka byatewe  kuri hegitari 9790, kawa yihanganira imihindagurikire y’ibihe  yatewe kuri hegitari 40, hegitari 2261 z’amashyamba  zasazuwe n’ibindi bigamije kubungabunga icyogogo cy’umugezi w’umuvumba.

Ku bwa Green Gicumbi, ubu akarere ka Gicumbi ni ko karere gafite umwuka usukuye kurusha ahandi hose mu gihugu nk’uko ubushakashatsi butandukanye bwabigaragaje, gutera amashyamba bikaba byaragabanyije toni 275264 z’umwuka uhumanye uzwi nka CO2.

Mu bindi bikomeye ni imidugudu ibiri yihanganira imihindagurikire y’ibihe,ni ukuvuga uwa Kaniga watujwemo imiryango 60 n’uwa Rubaya watujwemo imiryango 40, hatangwa inka 277,koperative 25 zihabwa miliyari 1 na miliyoni 300.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique yabwiye abaturage ko n’ubwo bivugwa ko urangiye, ibikorwa byawo byo bizakomeza. Mu butumwa bwe yabasabye kubisigasira no kubyongera agira ati:Abaturage turabasaba gusigasira ibikorwa bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi, abaterewe amashyamba,imirima ndetse n’amazu mwubakiwe murusheho kuyafata neza”.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Habimana Dominique

Minisitiri w’ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette yavuze ko  hari indi mishanga iteganyijwe hirya no hino mu gihugu ati: “Mu myaka itandatu uyu mushinga umaze wakoreye mu Mirenge icyenda, kandi ibikorwa bifatika byagezweho birivugira, dukeneye ko n’indi mishinga yajya igira uruhare mu gushyira imbere imibereho y’abaturage no kubafasha guhangana n’imihindagurikire y’ibihe hirya no hino mu gihugu.”

Minisitiri w’ibidukikije Dr Arakwiye Bernadette

Muri ibi birori byo gusoza uyu mushinga, abaturage bageneye impano abakozi bawo ndetse n’abayobozi batahwemye kubaba hafi muri uru rugendo rw’imyaka 6. 

Ni umuhango witabiriwe n’umuyobozi w’akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel yashimangiye ko akarere kazakomeza kwita ku bikorwa bagejejweho n’umushinga Green Gicumbi.

Ati: “Umwana mwiza umusiga yinogereza niyo mpamvu  akarere kazagena ingengo y’imari yo gukomeza kubyitaho.”

Green Gicumbi ni umushinga ushamikiye kuri Minisiteri y'ibidukikije mu kigo cyayo cyitwa Green fund. Wageze mu mirenge 9 y’akarere ka Gicumbi ,gusa inyungu zawo byemezwa ko zageze mu Rwanda hose ndetse no hanze yarwo.

Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere n'ubukungu ashimira umuyobozi wa Green GICUMBI

Meya na Visi Meya bahaye Guverineri Mugabowagahunde ishimwe

Clarisse KWITONDA