Amatora yari yitezweho guteza imbere abongerera agaciro impu yasubitswe k’umunota wanyuma
Kuva Tariki ya 8/9 – 10/10/2025 mu ntara zose z’u Rwanda n’umujyi wa Kigali , Minicom ibitewemo inkunga na banki nyafurika itsura amajyambere (AfDB) k’ubufutanye na RDB, PSF, RTB na RSB ,bari mu gikorwa cyo guhugura abongerera agaciro Impu z’umwite: (Impu Mbisi).
Bamwe mu bamaze igihe muri iki gikorwa bategurwa mu kunoza imirimo yabo bakora no gushyiraho ishyirahamwe ryabo rishingiye ku mategeko n’ubuyobozi bwaryo bitoreye , kuri uyu wa 10/10/2025 baje mu mujyi wa Kigali mu kigo (RICEM-Kabusunzu) muri ibyo bikorwa batungurwa na D.G w’inganda n’ubucuruzi muri MINICOM witwa Twahirwa Christian ahagarika iki gikorwa cy’amatora avuga ko ashingiye ku kuba nta nteko rusange yabaye yemeza amategeko azagenga iryo shyirahamwe kandi icyo aricyo gikorwa cyari cyabazanye nkuko bigaragazwa n’ibaruwa y’ubutumire ya MINICOM yabatumiyemo.
Icyari cyazinduye abongerera agaciro Impu z’umwite bose ni ukumva amategeko bakayasesengura barangiza bagatora ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo nk’uko ayo mategeko abiteganya.
Bakomeza bagaragaza ko Ingingo D.G Twahirwa Christian ashingiraho yo guhagarika aya matora atariyo kuko Association RAPROLEP yasheshwe, ku itariki 22/4/2025 kandi ko 2/3 by’abayishinze bari bahari babifashijwemo n’inzobere nk’uko amategeko abiteganya ishyirwa muri RLVCA ari naho havuye iryo zina rya Association PSF na MINICOM bari bashimiye abo bikorera.
Uyu munsi, abanyamuryango batunguwe banatangazwa nuko D.G wa Minicom, Twahirwa Christian aricyo yashingiyeho ahagarika amatora avuga ko agiye gukurikiza inzira (procedure) zo gusesa Association RAPROLEP na RLVCA Kandi byarakozwe akanabihabwamo Raporo, yanahawe Kandi Ushinzwe inganda muri PSF Mbabazi Joel, ahubwo icyari ikibazo ni izina Rwanda Leather Values Chain Association abanyamuryango babonye ko ariryo rihuza ibikorwa byabo maze ku munsi w’ejo Minicom ibazanira irindi zina rya Rwanda leather Association ibintu bagaragaje kutishimira.
Abaganiriye n'Itangazamakuru ryacu bavuga ko bari bazindutse baturutse impande zose z'igihugu baziko bitorera ababayobora batungurwa nuko amatora ahagaritswe k’umunota wanyuma, akaba ariho bahera bavuga ko hashobora kuba hari izindi nyungu ababikoze babifitemo cyane ko ibyo D.G Twahirwa yashingiyeho asubika aya matora barangije kubishyira ku murongo kera.
Ubwo Twaganiraga na D.G Twahirwa Christian yatubwiye ko ari we wasubitse aya matora koko bitewe ni uko hari ibyo abanyamuryango batarasobanurirwa neza. Twamubajije ahazava ingengo y’Imali yongera guhuza aba bantu nkuko bari baje ,atubwira ko Leta igiye gushakisha ayandi mikoro bategura andi matora mu gihe cya vuba.
Hatagize igikorwa uru rwego ruzakomeza gusigara inyuma cyane ko ibi bimaze igihe kuva muri 2015 kugeza ubu uru rwego ruri inyuma mu iterambere kubera abarushinzwe bareba inyungu zabo bwite.
Inkuru ya Emminente Umugwaneza
English
Kinyarwanda