Gukoresha Ifumbire ijyanye n'ubutaka byazamuye umusaruro
Abahinzi bavuga ko umusaruro wiyongereye nyuma yo gupimisha ubutaka binyuze muri gahunda nshya ya RAB.
Nyuma y’uko bigaragaye ko hirya no hino mu gihugu usanga abahinzi bakoresha ifumbire ariko batazi niba koko ijyanye n'ubutaka bwabo, Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuhinzi (RAB) cyashyizeho gahunda yo gupima ubutaka bwose mu gihugu mu rwego rwo gufasha abahinzi kujya bakoresha ifumbire ikwiranye n'ubutaka bwabo.
Jean Bosco Nshimiyimana na Jean Kelvin Ishimwe ni bamwe mu bahinzi baganiriye n'Itangazamakuru ryacu mu buhamya bwabo bavuga ko ubu bamenya ifumbire n’ishwagara bakoresha, bityo byigatuma umusaruro wiyongera ugereranyije na mbere.
Dr. Florence Uwamahoro, Umuyobozi wungirije ushinzwe ubuhinzi mu Kigo cy'igihugu gishinzwe ubutaka (RAB) avuga ko mu gihugu hose hamaze gufatwa ibipimo by’ubutaka birenga 6,900, ubushakashatsi bukaba bukomeje hagamijwe kumenya imiterere y’ubutaka no gutegura ifumbire ibukwiye. Yongeraho ko umuhinzi ushaka gupima ubutaka bwe ashobora kwegera RAB agafashwa.
Imibare y'Ikigo cy'ibarurishamibare Mu Rwanda yo mu 2024 igaragaza ko hegitari miliyoni 2.376 zahingwagaho mu gihugu, bingana na 57% by’ubuso bwose. Muri izo, hegitari ibihumbi 987 zahingwagaho ibihingwa by’igihe gito, ibihumbi 513 ibihingwa by’igihe kirekire, naho ibihumbi 116 zakoreshwaga nk’ubwatsi buhoraho.
Inkuru ya Umugwaneza Eminente
English
Kinyarwanda