Kayonza:Kawa yabaye imbarutso y'iterambere ry'abayihinga

Bamwe mu banyamuryango bibumbiye muri Koperative y'ubuhinzi bwa Kawa ‘Twongere Umusaruro Kawa’ ikorera mu Murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bavuga ko ubu buhinzi bumaze kubateza imbere bo n'imiryango yabo.

Feb 12, 2026 - 07:06
 0
Kayonza:Kawa yabaye imbarutso y'iterambere ry'abayihinga
Kayonza:Kawa yabaye imbarutso y'iterambere ry'abayihinga

Mukandaruhutse Viviana wo mu Kagari ka Rwimishinya yavuze ko amaze imyaka irenga 15 akora ubuhinzi bwa Kawa kandi ko bwamuteje imbere.

Yagize ati: "Njyewe nk'umudamu wa Rukara ikawa imaze kunteza imbere kuko mbere ntarayihinga nahoraga nteze amaboko ariko kuva muri 2011 natangira kuyihinga ubu sinkiyatega kuko mbona buri kimwe cyose nkeneye.Ubu gutanga ubwisungane mu kwivuza ntibikingora,abana mbarihira amashuri ndetse yewe ndanizigama muri Ejo Heza".

Kabanyana Jeanne nawe umaze imyaka ibiri muri Koperative yagize ati:"Kuva nayigeramo yambereye nziza kuko turahinga kawa noneho bakatugurira umusaruro twejeje,amafaranga avuyemo akamfasha mu mibereho ya buri munsi. Ubuhinzi bw'ikawa bwanteje imbere cyane kuko abana banjye barize baranaminuza mbikesha ubuhinzi bwa Kawa".

Yakomeje agira ati:"Natangiye mfite ibiti bike by'ikawa ariko ubu maze kugera ku biti 120 kandi nzakomeza gutera n'ibindi kubera ubwiza bwazo.

Umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Kayonza Hategekimana Fred, ashimira iyi koperative ikora ubuhinzi bwa Kawa ndetse akemeza ko ubuyobozi buzakomeza kubaba hafi.

Yagize ati: "Turashimira iriya Koperative kuko ubona ko ubuhinzi bakora babukora kinyamwuga,navuga ko ikawa iri mu byiza dufite hano Kayonza,natwe twiteguye gukomeza kuba hafi yabo aho badukeneye nk'akarere tubafashe."

Koperative Twongere Umusaruro wa Kawa igizwe n'abanyamuryango  193 barimo abagabo 12 n'Abagore 181.

Iyi koperative ikaba ifite uruganda rutunganya ikawa biyejereje ndetse n'iyindi bagura mu baturage batabarizwa muri Koperative.

Ivan Damascene Iradukunda/Kayonza