Abakundana bashyizwe igorora mu kirori cyiswe ‘Kigali Valentine’s Gala’

Ikigo CCA gitegura ibirori bitandukanye cyashyize igorora abakundana kibategura ahantu heza ushobora kwizihiriza umunsi w’abakundana (Saint Valentin) bitagusabye ibya mirenge kuko usabwa gusa ari ugutera intambwe ubundi bakagufasha kwishima ndetse no gushimisha umukunzi wawe.

Feb 12, 2026 - 22:27
 0
Abakundana bashyizwe igorora mu kirori cyiswe ‘Kigali Valentine’s Gala’
Abakundana bashyizwe igorora mu kirori cyiswe ‘Kigali Valentine’s Gala’

Ni ibirori bizabera mu mujyi wa Kigali iruhande rwa Hotel T2000 kuri Home Food Resto & Bar guhera saa kumi n’imwe z’umugoroba.

Ni ibirori bizaba byizihiye amaso kuko abazahagera saa cyenda bazajya baca ku itapi itukura abafotozi b’abahanga babafate ifoto y’urwibutso.

Ni ibirori bizaba birimo umuziki mwiza mu buryo bwa Live, kumurika imideri, uruvange rw’umuziki w’aba DJs b’abahanga n’ibindi bitandukanye bizatuma abakeneye gutarama baryoherwa.

Muri ibi birori kandi tuzataramirwa n’abahanzi bakomeye barimo Pacson, Ishimwe Lorie, Eddy Kay, Mc Bellaca, DJ Nipsey na Igor-Bee.

Kwinjira ni ibihumbi bitanu by’amafaranga y’u Rwanda habariwemo ikinyobwa kidasembuye, n’ibihumbi mirongo itanu ku meza y’abantu batandatu habariwemo n’icyo kunywa.