Abakozi ba FERWAFA barimo Kalisa Adolphe batawe muri yombi
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) barimo Kalisa Adolphe wahoze ari Umunyamabanga Mukuru wayo.
Ni mu itangazo ryashyizwe ku mbuga nkoranyambaga zayo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16 Nzeri 2025, nyuma y’amakuru yari amaze iminsi avugwa ko batawe muri yombi.
Usibye Kalisa Adolphe, undi ukekwaho ibyaha bitandukanye birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano ni Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi.
RIB ivuga ko ubu bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro, iperereza na ryo rikaba rikomeje mu gihe dosiye ya Kalisa Adolphe yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
RIB irakomeza iburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.
English
Kinyarwanda