Niryo Torero ryambere riteguriye abayoboke baryo Imurikagurisha:"Revelation Of Omega Church (ROC)"

Ubuyobozi bw'itorero Revelation Of Omega Church (ROC), bwateguriye abakirisitu baryo Imurikagurisha aho buri muntu yari yemerewe kuza kumurika icyo akora.

Oct 7, 2025 - 16:56
Oct 10, 2025 - 17:22
 0
Niryo Torero ryambere riteguriye abayoboke baryo Imurikagurisha:"Revelation Of Omega Church (ROC)"
Niryo Torero ryambere riteguriye abayoboke baryo Imurikagurisha:"Revelation Of Omega Church (ROC)"

Bamwe mubitabiriye iri murikagurisha bashima cyane ubuyobozi bw'itorero bwatekereje neza kuko iki gikorwa cyabaye umwanya mwiza wo kumenyana kurushaho ndetse no gucuruza.

Emmanuel Iradukunda Umuyobozi w'Ikigo gikora service za Branding niza  Online Services avuga ko uyu ari umwanya mwiza bahawe n'itorero wo kugaragaza ibyo bakora ndetse ko nanyuma yiyi minsi hari icyizere cyuko abakiliya bibyo bakora baziyongera akaba ariho ahera ashima ubuyobozi bw'Itorero bwamaze gusobanukirwa neza ko Roho Nzima itura mu mubiri muzima,  kuko ibi bibatera imbaraga zo gukora cyane bagashaka ibitunga umubiri.

Niyonizera Justin, Umwe mu rubyiruko rwihangiye umurimo rufite Company yitwa ARGON POWER TECHNOLOGY bakora ibijyanye na Installation z'amashanyarazi, camera zo mungo ndetse nibindi ashimira ubuyobozi bw'Itorero bwatekereje iki gikorwa cyiza cyo gufasha abo bayobora kumva ko Gukora imirimo yo k’urusengero gusa bidahagije ahubwo ko bakwiye gukora ibibateza imbere kuko burya gukorera Imana ufite ibigutunga bikurinda kwishora mu byaha bya hato na hato.

Umutesi Linda, Umucuruzi ucuruza ibikoresho byo mu ngo avuga ko mu minsi 2 iri murikagurisha rimaze yacuruje amafaranga menshi mu buryo atatekerezaga akaba ariho ahera ashimira ubuyobozi bw'Itorero bwabashyiriyeho uyu mwanya, ndetse akaba ariho ahera atanga inama ku bantu bumva ko bazasenga badakora ko bibeshya cyane kuko Imana yanga ubunebwe kandi ko yo ubwayo yivugiye ngo, Udakora ntakarye.

Umuyobozi w'Itorero, Pastor Liliose K. Tayi aganira n'Itangazamakuru ryacu yagize ati: "Umwuka Wera utigisha Umuntu gukora ibimutunga si wo".

Ubwo twamubazaga impamvu itorero ryateguye iyi Expo yagize ati: " Itorero rigira gahunda ya buri gihembwe aho hatangwa inyigisho zitandukanye zigasozwa n'igiterane,  Kuri iyi nshuro rero dusoje igihembwe twigisha ku murimo rero igiterane cyo gusoza iki gihembwe niyi Expo abantu b'akazi kumurika ibyo bakora bagenzi babo bakabahahira ndetse nabadafite ibyo bakora bakigira kubandi bagahindura imitekerereze bagashaka ibyo bakora bitunga imibiri.

Kubona abakirisitu bibera mu nsengero no mu byumba by'amasengesho gusa ntibakore ibibatunga byo ubwabyo ni icyaha, kuko iyo ukurikiye inyigisho za Yesu, usanga ntahantu yigeze abuza abantu gukora imirimo ibatunga, Kumva Ijambo ry'Imana gusa ntibihagije bidahindura imibereho yabo ubwiriza, abakirisitu sibo bagomba kubaho basabiriza bakwiye gukora bagashaka ibibatunga.

Tugenda twumva bamwe mu bayoboke b'amadini n'amatorero bavuga ngo Imana yababujije gukora imirimo y'amaboko ngo bakore iyo munsengero gusa, Uwo mwuka siwo, Kuko Ijambo ry'Imana rivuga ngo Udakora ntakarye, ndetse ko Izahesha umugisha imirimo y'amaboko yacu, iyi ni impamvu ituma buri muntu wese akwiye guhaguruka agashaka ibitunga umubiri.

Nkaba mboneyeho kwibutsa abayobozi b'amadini n'amatorero atandukanye ko bafite ubushobozi bwo kwigisha abayoboke babo uburyo bwo kwivana mu bukene aho kubabwira ko baremewe kujya mu ijuru gusa.

Itorero Revelation Omega Church ryatangiye gukora  mu mwaka 2002, rifite Intego yo gutegura umugeni wa Kirisitu.