Mpamo Thierry ‘Tigos’ wahoze ari umunyamakuru yagizwe umuyobozi muri FERWAFA

Mpamo Thierry ‘Tigos’ wahoze ari Umunyamakuru, yahawe inshingano mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryatangaje ko ari mu Rwego Nkemurampaka Rwigenga, rwahawe inshingano zo guca imanza zijyanye n’umupira w’amaguru no gukemura amakimbirane aza muri iyi nzu.

Dec 16, 2025 - 20:18
 0
Mpamo Thierry ‘Tigos’ wahoze ari umunyamakuru yagizwe umuyobozi muri FERWAFA
Mpamo Thierry ‘Tigos’ wahoze ari umunyamakuru yagizwe umuyobozi muri FERWAFA

Ni inkuru yatangajwe ku wa Mbere, tariki ya 15 Ukuboza 2025 n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Ribicishije ku rukuta rwa X, iri Shyirahamwe ryemeje ko Komite Nyobozi yateranye ikemeza ishyirwaho ry’Urwego rw’Ubukemurampaka Bwigenga, ruzajya rwitwa ‘Urukiko rw’Ubukemurampaka rwa FERWAFA [FERWAFA Arbitration Tribunal.’

Iyi Komite Nyobozi y’iri Shyirahamwe, yavuze ko ishingiye ku ngingo ya 53, Igika cya Gatatu, mu mategeko shingiro ya FERWAFA, yashyizeho uru rwego kugira ngo rukemure imanza n’amakimbirane ajyanye n’umupira w’amaguru mu buryo bwigenga, kandi binyuze mu mategeko.

Rukaba kandi rwahawe manda imwe, yahise inatangira gukurikizwa bigitangazwa ko rwashyizweho.

Batanu barugize, barimo Me Eric Kanamugire wagizwe Umuyobozi wa rwo, Niwemfura Pelagie wagizwe Visi Perezida, Mpamo Thierry Tigos wagizwe Umunyamuryango wa rwo, Me Alida Uwambayishema nawe wagizwe Umunyamuryango wa rwo na Nkubito Athanase nawe wagizwe Umunyamuryango wa rwo.

Aba bose barushyizwemo, bahuriye ku kuba bafite ubumenyi n’ubunararibonye mu mategeko agenga Siporo, ubukemurampaka n’amategeko agenga umupira w’amaguru.