Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye burundu muri WHO

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zamaze kuva burundu mu Muryango Mpuzamahanga wita ku Buzima (WHO), nyuma yo kuzuza igihe cy’amezi 12 cyategetswe n’amategeko yo gutanga integuza yo kuva muri uwo muryango.

Jan 23, 2026 - 23:30
 0
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye burundu muri WHO
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zavuye burundu muri WHO

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa 22 Mutarama 2026, Leta ya Amerika yatangaje ko iki cyemezo gishyira mu bikorwa isezerano rya Perezida Donald Trump, rishingiye ku iteka yasinye ku wa 20 Mutarama 2025, nyuma yo gusubira ku butegetsi.

Amerika yavuze ko yafashe iki cyemezo ishingiye ku byo yise amakosa akomeye ya WHO mu micungire y’icyorezo cya Covid-19, kwanga gushyira mu bikorwa ivugurura rikenewe, no ku bibazo bijyanye no kubura kubazwa inshingano, kudakora mu mucyo no kutigenga bihagije.

Minisiteri y’Ubuzima muri Amerika yatangaje ko kuva muri WHO byari bimwe mu byihutirwa by’ubutegetsi bwa Trump kuva mu 2020. Mu gihe cya manda ye ya mbere, Trump yari yaragerageje gukura Amerika muri WHO, ayinenga cyane ku ruhare rwayo mu guhangana n’icyorezo cya Covid-19.

Ku rundi ruhande, WHO yari yasohoye itangazo muri Mutarama 2025 igaragaza ko itumva impamvu Amerika yafata icyemezo cyo kuva muri uwo muryango wa Loni ushinzwe ubuzima. Yibukije ko Amerika ari umwe mu banyamuryango bashinze WHO mu 1948, kandi ko yagize uruhare runini mu kuyiyobora no kuyigira umuryango ukomeye ku rwego mpuzamahanga.

WHO yanagaragaje ko, ku bufatanye n’Amerika n’ibindi bihugu by’ibinyamuryango 193, mu myaka irindwi ishize yashyize mu bikorwa ivugurura rinini kurusha ayandi yose mu mateka yayo, rigamije kongera kubazwa inshingano, kugabanya ibiciro no kongera umusaruro mu bikorwa by’ubuzima ku Isi.

Mu itangazo ryayo, Amerika yavuze ko, hashingiwe ku iteka rya Perezida Trump, yafashe ingamba zirimo guhagarika burundu inkunga yose yageneraga WHO, gukura abakozi ba Leta ya Amerika n’abakoraga ku masezerano bari ku cyicaro cya WHO i Geneva no mu biro byayo ku Isi hose.

Amerika kandi yahagaritse imikoranire yose na WHO, ikuramo uruhare rwayo mu nama, komite, inzego z’ubuyobozi n’amatsinda y’impuguke by’uyu muryango.

Mu myaka myinshi ishize, Leta Zunze Ubumwe za Amerika yabaye umuterankunga munini wa WHO, igira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kurengera ubuzima ku Isi, harimo kurwanya ibyorezo bikomeye, gukiza ubuzima bwa za miliyoni z’abantu no kugira uruhare mu guca burundu indwara nka smallpox n’imbasa.

Amerika yavuze ko kuva muri WHO bizafasha kugarura kubazwa inshingano n’umucyo byari bimaze igihe bikenewe, inagaragaza ko mu gihe kirekire yagiye yikorera umutwaro w’amafaranga urenze uw’ibindi bihugu mu gutera inkunga uwo muryango ugizwe n’ibihugu 194.

Nyuma yo kuva muri WHO, Amerika yatangaje ko izakomeza kuyobora ibikorwa by’ubuzima ku Isi mu buryo bwigenga, ikorana n’abafatanyabikorwa bayo mu buryo butaziguye, irimo ibindi bihugu, urwego rw’abikorera, imiryango itari iya Leta n’ishingiye ku myemerere.

Amerika yavuze ko ibikorwa byayo bizibanda ku guhangana n’ibyorezo, guteza imbere umutekano w’ibinyabuzima (biosecurity) no guhanga udushya mu rwego rw’ubuzima, hagamijwe kurengera inyungu z’Abanyamerika mu gihe inatanga umusanzu ufatika ku rwego mpuzamahanga.

Yasoje igira iti: “Binyuze mu bufatanye bwihariye ku rwego mpuzamahanga, izi ngamba zizabungabunga umutekano w’Abanyamerika mu gihe zitanga umutekano rusange n’inyungu zigaragara ku bafatanyabikorwa ba Amerika ku Isi.”