Kenya: Habonetse indi imirambo bikekwa ko ari iy’abiyicishije inzara bigana Yesu
Abanya-Kenya bongeye gukangarana nyuma y’uko havumbuwe imibiri mishya mu Ishyamba rya Shakahola riherereye mu gice cya Kilifi mu Burasirazuba bwa Kenya hafi y’Inyanja y’Abahinde, bikekwa ko na bo biyicishije inzara mu kwigana Yesu.
Mu cyumweru gishize hatangiye gushakisha imibiri y’abana babuze. Ubu hamaze gutabururwa imibiri 34 yabonetse hafi y’iri shyamba mu Mudugudu wa Kwa Binzaro.
Hari nyuma y’uko abana benshi bari baburiwe irengero, hatangwa itegeko ryo kubashakisha byihuse.
Mu 2023 ni bwo mu Ishyamba rya Shakahola hasanzwe abantu 400 bapfuye bishwe n’inzara, bari abayoboke ba Pasiteri Paul Mackenzie, wabahatiraga kwiyicisha inzara n’abana babo ngo nibwo bazahura na Yesu.
Ntibiramenyekana niba uko kubura kw’abana n’iyi mibiri mishya na yo ifitanye isano n’ikibazo cya Pasiteri Paul Mackenzie
Hamaze gufatwa abantu 11 bakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha ndetse batatu muri bo bari abayoboke b’uyu mugabo Mackenzie.
Mackenzie yatawe muri yombi mu 2024, icyakora ahakana uruhare rwe muri ubu bwicanyi. Kugeza ubu we na mugenzi we baracyari mu nkiko.
Urukiko rwa Mombasa rwasubitse urubanza nyuma y’uko ubushinjacyaha buvuze ko bwabonye ibimenyetso bishya, na cyane ko imibiri mishya ikomeje kugaragara.
Richard Njoroge ushinzwe ibijyanye no gupima imirambo no gushaka ibimenyetso biyishingiyeho muri Kenya aherutse kugira ati “Ntiturarangiza iperereza. Hariya hantu ni hanini, bikekwa ko hari indi mibiri.”
Umwe mu basore b’imyaka 19 yavuze ko yabanywa mu Idini ya Islam aba umukirisitu ndetse agirwa umuyoboke wa Mackenzie binyuze mu Itorero rya Good News International Church
Yavuze ko yabonye abana benshi bashyingurwaga mu Ishyamba rya Shakahola, abayoboke bakabaririmbira, bita icyo gikorwa ubukwe bugeza abo bana mu ijuru.
Undi mwana yabwiwe urukiko ko se yamuhatiriye kujya muri iri shyamba, nyuma aza gutabarwa nyuma. Abavandimwe be n’ababyeyi be na nyina na bo bishwe muri ubu buryo.
English
Kinyarwanda