Gicumbi: Amashuri Leta mbi yatubujije kwiga, twarayize ku bw’inkotanyi turanarenza – Higiro Damas

Abarokotse jenoside mu karere ka Gicumbi bavuga ko batabona amagambo bakoresha mu gushima inkotanyi kuko zarokoye ubuzima bwabo ndetse zikabaha n’iterambere.

Apr 8, 2026 - 13:25
 0
Gicumbi: Amashuri Leta mbi yatubujije kwiga, twarayize ku bw’inkotanyi turanarenza – Higiro Damas
Gicumbi: Amashuri Leta mbi yatubujije kwiga, twarayize ku bw’inkotanyi turanarenza – Higiro Damas

Ibi byagarutsweho mu buhamya bwatanzwe na Higiro Damas,umwe mu barokokeye muri aka karere, aho agaruka k’uburyo abatutsi batotejwe imyaka myinshi,haba mu mashuri,mu kazi no mu buzima busanzwe.

Higiro Damas warokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994

Yagize ati “kurokoka kwacu tubikesha inkotanyi zahageze zigatatanya abicanyi,abatutsi bakarokoka. Ya mashuri batuvukije, naje kwiga ngira icyiciro cya gatatu(masters),umugore wanjye na we ariga, ubu afite impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya kabiri n’indi y’icya gatatu, abana bacu bose barize ndetse ndifuza ko bo bazanarenza aho twageze,kandi ni byo nifuriza abana bose b’u Rwanda.

Abaturage,abayobozi ndetse na bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bunamiye Kandi bashyira indabo ku mva ziruhukiyemo abazize Jenoside.

Ibikandi byagarutsweho mu kiganiro ku mateka y'u Rwanda yagejeje kuri Jenoside ,ikiganiro bagejejweho na Ambasaderi Dr. Harebamungu Mathias. agira ati:

Ambasaderi Dr.Harebamungu Mathias umushyitsi mukuru muri iki gikorwa

Birakwiye gukomeza kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kuyirwanya mu magambo n’ibikorwa, gushimangira ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda, gushishikariza urubyiruko kugira uruhare mu kubaka igihugu,Kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside n’amacakubiri dukomeza no Kwirinda amagambo n’ibikorwa by’amacakubiri,Kurwanya abapfobya Jenoside n’abayihakana. Ariko kandi dufite gutoza urubyiruko amateka nyayo kugira ngo Jenoside itazongera ukundi twimakaza  Ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda.”

Gutangira icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi byabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rutare ruruhukiyemo imibiri 275 y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibikorwa by’icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 32 jenoside yakorewe abatutsi, byakomereje ku rwibutso rwa Gisuna ruruhukiyemo imibiri y’abishwe bazira kwitwa ibyitso, kugeza ubu umubare w’abahashyinguye ukaba utazwi kubera uburyo bishwe nabi.

Nzabonimpa Emmanuel Umuyobozi w'akarere ka Gicumbi

Komite y'inama Njyanama y'akarereka Gicumbi

Gucana urumuri rw'icyizere

Kwitonda Clarisse