U Rwanda na DRC byongeye guhurira Washington DC

Mu gihe umutekano muke ukomeje gufata indi ntera mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, hatangiye ibiganiro bikomeye bya dipolomasi bishobora kuba intambwe nshya mu gushaka amahoro arambye mu karere.

Mar 17, 2026 - 10:52
 0
U Rwanda na DRC byongeye guhurira Washington DC
U Rwanda na DRC byongeye guhurira Washington DC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yemeje ko itsinda ry’u Rwanda riri i Washington, D.C. mu biganiro by’inyabutatu bihuje u Rwanda, RDC na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bigamije kugabanya umwuka mubi umaze igihe hagati y’impande zombi.

Ibi biganiro bibaye mu gihe imirwano hagati y’ingabo za RDC n’umutwe wa M23 ikomeje gukaza umurego, ibintu byatumye ubuzima bw’abaturage bo mu Burasirazuba bwa RDC bukomeza guhungabana.

Mu minsi ishize, ibikorwa bya gisirikare byarushijeho gukara aho byahitanye abantu barimo uwari Umuvugizi wa M23, Lt Col Willy Ngoma, ndetse n’umukozi wa UNICEF i Goma, ibintu byarushijeho gukongeza umwuka mubi mu karere.

Amakuru aturuka mu nzego za dipolomasi agaragaza ko ibi biganiro biyobowe n’Ishami ry’Ububanyi n’Amahanga rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika., bikaba bigamije gushaka uburyo bwo kugarura ituze no kubaka icyizere hagati y’impande zifitanye amakimbirane.

Ku ruhande rw’u Rwanda, intumwa zirimo Umujyanama wa Perezida, Mauro De Lorenzo, na Brig Gen Patrick Karuretwa, basanzwe bafite ubunararibonye mu biganiro byahuje impande zombi mu bihe byashize.

Mu gihe ku ruhande rwa RDC hitezwe intumwa zirimo uhagarariye Perezida Felix Tshisekedi, ari we Patrick Lubeya.

Ibi biganiro by’i Washington bikomeje gukurikiranwa cyane ku rwego mpuzamahanga, aho benshi babifata nk’amahirwe mashya yo kugabanya ubushyamirane no gushaka ibisubizo birambye ku kibazo cy’umutekano muke mu karere k’Ibiyaga Bigari.

Nubwo bimeze bityo, abasesenguzi bagaragaza ko gutsinda kw’ibi biganiro bizaterwa n’ubushake bwa politiki bw’impande zombi, ndetse no kuba ibikorwa bya gisirikare byagabanuka kugira ngo ibiganiro bya dipolomasi bitange umusaruro.

Icyizere kiracyariho ko Washington ishobora kuba intangiriro y’urundi rwego rushya rw’ibiganiro by’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC, nubwo inzira igana ku mahoro arambye ikiri ndende.