Rwakivumu II – Taba: Aho inzozi zo gutura heza zihurira n’ishoramari rifite ejo hazaza
Mu myaka ishize, kubona aho watura heza kandi hizewe hafi y’Umujyi wa Kigali byari inzozi ku baturage benshi. Uko imijyi yagendaga yiyongera, niko icyuho cy’imiturire iteguwe neza cyarushagaho kugaragara. Ni muri urwo rwego Site y’Imiturire ya Rwakivumu II – Phase II, iherereye i Taba mu Murenge wa Kanyinya, igenda igira izina nk’ahantu hahindura iyo nzozi mo impamo.
Aho gutura hegereye umujyi, ariko hatuje
N’ubwo iyi site iherereye mu gace gafatwa nk’icyaro kiri ku nkengero z’Umujyi wa Kigali, kuyigeraho ni ibintu byoroshye. Umuhanda wa kaburimbo uva Kigali werekeza Shyorongi unyura muri iyi site, bigatuma uvuye Nyabugogo ukoresheje imodoka za rusange za Ecofleet wishyura amafaranga make, cyangwa ugakoresha moto ukahagera mu minota micye.
Ibi bituma Rwakivumu II – Taba iba ahantu hihariye ku bantu bashaka ubuzima butuje, ariko badashaka gutandukana n’ibikorwa by’umujyi, akazi, amashuri n’ibindi bikorwa by’iterambere.
Imiturire iteguwe neza, yubakiye ku igenamigambi
Bitandukanye n’imiturire igenda yubakwa uko bishakiye, Rwakivumu II – Taba yubatswe hashingiwe ku igenamigambi ry’igihugu, aho ibibanza byagabanyijwe mu buryo butuma buri muturage abona aho yatura heza, ahantu hahagije n’imihanda ituma gutwara abantu n’ibintu byoroha.
Nk’uko bisobanurwa na Niyonzima Alphonse, Umuyobozi w’iyi site, iyi site igizwe n’ibibanza 2,076, byose byateguwe mu buryo bwemewe n’amategeko.
“Icyo twashakaga ni ugushyiraho site ituma umuntu atazagura ikibanza gusa, ahubwo agahabona umusingi w’ubuzima bwe bw’igihe kirekire,” asobanura Niyonzima.
Gutura neza no gushora imari bifitanye isano
Mu Rwanda no mu karere muri rusange, ishoramari mu mitungo itimukanwa rikomeje
kugaragara nk’irifite inyungu z’igihe kirekire. Aho riherereye n’uko riteguye, Rwakivumu II – Taba ifatwa nk’ahantu hitezweho kongera agaciro uko iminsi igenda ishira.
Uguze ikibanza, wishyura amafaranga y’ibikorwaremezo angana na 340,000 Frw, hanyuma mu gihe kitarenze ibyumweru bine ugahabwa ibyangombwa byose bikenewe, bigatuma utangira kubaka nta nkomyi.
Ibi bituma iyi site ikundwa n’abifuza kwiyubakira amazu yo guturamo, ariko n’abashaka gushora imari mu kugura ibibanza byinshi batekereza ku nyungu z’ejo hazaza.
English
Kinyarwanda