Mineduc yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana

Ubwo yatangizaga umwaka w’amashuri wa 2025-2026, igikorwa cyabereye ku Kigo cy’Amashuri cya Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza ngo bazabashe gutsinda, yibutsa n’ababyeyi kuzafatanya n’abarezi mu burere bw’ababo.

Sep 8, 2025 - 13:17
 0
Mineduc yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana
Mineduc yasabye ababyeyi gufatanya n’abarimu mu burezi bw’abana

Yabwiye Ababyeyi bigira ba  ‘tereriyo’ ko iyo abana babo bamaze kugera ku ishuri, bamwe muribo bavugwaho kumva ko abana bamaze kugera mu biganza byiza, ko nta mpamvu yo gukomeza kubacungira hafi.

Ibi ariko abahanga mu burezi n’uburere bavuga ko bidakwiye kuko umwana ahora akeneye ababyeyi be n’abarezi muri rusange.

akaba ari yo mpamvu Minisitiri w’uburezi Dr. Joseph Nsengimana yibukije ababyeyi kuzakomeza kuba hafi abana babo no mu gihe bazaba bari ku masomo.

Yakebuye n’abanyeshuri, abibutsa ko kwiga ari bo bizagirira akamaro mbere na mbere.

Ati:”Ubwo rero twasaba ababyeyi kujya begera abarezi bakababaza uko abana bakora, bakababaza ibyo bashobora gukora kugira ngo bafashe abana kwiga neza”

Ingengabihe yasohowe na Ministeri y’Uburezi igaragaza ko igihembwe cya mbere cy’umwaka w’amashuri wa 2025/26 kigomba gutangira kuwa 8 Nzeri, 2025 kikazarangira kuwa 19 Ukuboza, 2025.

Icyo gihe abanyeshuri bazaruhuka ibyumweru bibiri nyuma batangire igihembwe cya kabiri ku wa 5 Mutarama 2026, nacyo kikazarangira ku wa 3 Mata 2026.

Ibiruhuko by’igihebwe cya kabiri bizamara ibyumweru bitatu.

Igihembwe cya gatatu kizatangira  ku wa 20 Mata, 2026 kirangire ku wa 03 Nyakanga 2026.

MINEDUC yagaragaje ko kandi  ko ibizamini ngiro mu mashuri y’imyuga, amashuri nderabarezi n’ay’ibaruramari bizatangira ku wa 01 Kamena, 2026 bikazarangira ku wa 19 Kamena.

Biteganyijwe kandi ko Ibizamini bya Leta birangiza amashuri abanza bizatangira ku wa 07 Nyakanga 2026 bikazarangira ku wa 09 Kanama naho ayisumbuye bizatangira ku wa 15 Kanama bisozwe ku wa 24 Kanama, 2026.