Gukina ni Umusingi wo Kwiga
Bamwe mu barimu bigisha mu mashuri y’inshuke hirya no hino mu gihugu bashimangira ko nyuma y’uko bahuguriwe kwigisha binyuze mu mukino byabafashije kwigisha neza ndetse ko byazamuye urwego rw’imitekerereze y’abana.
Iyi gahunda yo kwigisha binyuze mu mikino yatangijwe n’umuryango ‘VSO’ muri gahunda yo guteza imbere imibereho n’imikurire y’umwana binyuze mu mikino, aho ababyeyi bakangurirwa, binyuze mu mahugurwa n’inyigisho bahabwa, kugira umuco wo gukina n’abana udukino dutandukanye bifashishije udukinisho twinshi tuboneka aho baherereye ari naho umwana ahera ahindura imyumvire kuko akura yigana ibyo yababonanye.
Alphonsine MURAGIJIMANA , Umwarimu w’inshuke mu rwunge rw’amashuri rwa Gitaraga, Ati: “Mbere tutarasobanukirwa ko imikino ifasha abana mu myigire, wasangaga umwana mu ishuri ananirwa kuko arimo gukora ibintu bimwe bidahinduka, ariko aho twatangiye kwigisha binyuze mu mikino bituma abana bishimira kuba mu ishuri ndetse byazamuye urwego rw’imyigire y’abana kuko yiga ibyo areba ndetse akanabikoraho.
Akomeza agira ati: “Abagifite imyumvire y’uko ibikinisho by’abana bihenda, bagomba kuyireka kuko singombwa kugura ibihenze ahubwo ko bakoresha n’ibiboneka mu rugo ariko bagafasha umwana gukuza imitekerereze ye.”
NIYITEGEKA Jean De Dieu , Umwarimu mu mashuri y’inshuke mu rwunge rw’amashuri rwa Agataramo, Yagize Ati: “Hari ibikinisho mwarimu yikorera afatanyije n’abana, kuko burya n’abana bifitemo ubushobozi bwo kuba bakora ibyo bashoboye kandi bikabafasha gukuza imitekerereze yabo, ababyeyi nabo bakwiye gufasha abana babo mu kubafasha kubona ibikinisho ndetse mu mwanya muto babona bagakina n’abana kuko gukina ari umusingi wo kmenya.”
Sarah Challoner, Umuyobozi w'umushinga witwa Twigire Mu mikino Rwanda, ushyirwa mu bikorwa na VSO International ishami ry’u Rwanda ahamya ko kwiga hifashishijwe ibikinisho bitafashije abana gusa ahubwo byanafashije abarimu kwigirira icyizere bumva ko nabo bakwikorera imfashanyigisho badategereje ibigurwa.
Ati: “Twafashije abarimu n’ababyeyi kwiga gukora ibikinisho bidahenze bakoresheje ibikoresho byoroshye kubibona mu ngo, kandi turabona ko bigenda bitanga umusaruro, kuko byafashije abarimu kwigirira icyizere bumva ko nabo bakwikorera imfashanyigisho badategereje ibigurwa ndetse rimwe na rimwe usanga bisaba ubushobozi bwo kubigura.”
VSO International ni umuryango mpuzamahanga udaharanira inyungu, watangiye gukorera mu Rwanda mu 1998. Intego yawo ni uguteza imbere imibereho myiza y'abaturage binyuze mu bushake, aho abakorera ku bushake b'imbere mu gihugu n'ab'ibihugu by'amahanga bafatanya n'abaturage mu bikorwa biteza imbere imibereho yabo.
VSO ikorera mu turere twose 30 tw'u Rwanda, ikibanda ku bikorwa birimo, Uburezi burimo bose Umushinga wa Twigire Mumikino Rwanda (Let’s Learn Through Play), uterwa inkunga na LEGO Foundation, ugamije guteza imbere imyigire ishingiye ku mikino mu mashuri y'incuke, ukaba warageze ku bana barenga 250,000, abarimu 3,500 n'abayobozi b'amashuri 2,400.
Emminente Umugwaneza
English
Kinyarwanda