Ibiciro by'amashanyarazi bigiye kuvugururwa

Inama y’Abaminisitiri, yateranye iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yatangaje ko hari gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi.

Sep 16, 2025 - 13:31
 0
Ibiciro by'amashanyarazi bigiye kuvugururwa
Ibiciro by'amashanyarazi bigiye kuvugururwa

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nzeri 2025, nibwo hateranye Inama y’Abaminisitiri, yiga ku ngingo zitandukanye.

Mu mwanzuro wa Gatatu w’iyi nama, uvuga ko “ Inama y’Abaminisitiri yasuzumye intambwe imaze guterwa  mu gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi,kongera umubare w’ingo zifite umuriro w’amashanyarazi kandi umuriro ukaba ufite ingufu zihagije ntubure.”

Inama y’Abaminisitiri yatangaje ko ingo zigerwaho na’amashanyarazi ziyongereye zigera kuri 85% mu mwaka wa 2025. Ni mu gihe mu mwaka wa 2000 zari munsi ya 2%.

Inama y’Abaminisitiri ivuga ko kugira ngo intego yo kugeza amashanyarazi kuri buri rugo n’ahantu hose hari ibikorwaremezo by’iterambere izagerweho kandi ibikorwaremezo byayo bikomeze kwitabwaho mu buryo burambye, yamenyeshejwe ko harimo gukorwa ivugururwa ry’ibiciro by’amashanyarazi bitigeze bihinduka kuva mu mwaka wa 2020, nk’imwe mu ngamba zo kwihaza mu bijyanye n’ingufu mu buryo burambye.

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwaherukaga gutangaza ibiciro bishya by’amashanyarazi mu 2020 aho byagiye bizamuka bitewe n’urwego ruyakoresha kimwe n’ingano y’ayo rukoresha.

Igiciro cyo hasi cyane ni icy’abakoresha umuriro uri munsi ya kilowati 15 ku kwezi aho bishyuzwa 89 Frw kuri kilowati naho ku bakoresha hagati ya 15-50 igiciro cyazamutseho 16% kiva ku 182 Frw kigera kuri 212 Frw.

Inzu zitari izo guturamo zikoresha kilowati zitarenze 100, igiciro cyavuye kuri 204 Frw kigera kuri 227 Frw, naho abakoresha izirenze ijana, igiciro cyavuye kuri 222 Frw kigera kuri 255 Frw.

Ibiciro ku ruganda ruto byavuye ku 110 Frw kuri kWh bigera kuri 134 Frw; uruganda ruciriritse rwavuye kuri 87 Frw kuri kWh rugera ku 103 Frw; uruganda runini rwavuye kuri 80 Frw kuri kWh rugera kuri 94 Frw.

Inkuru ya Eminente Umugwaneza