Polisi y’u Rwanda yangije ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni zirenga 61 Frw
Polisi y’u Rwanda yangirije mu ruhame ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe bifite agaciro ka miliyoni 61,701,740 Frw byafatiwe mu bikorwa bitandukanye byo kurwanya ubucuruzi bunyuranyije n’amategeko mu Mujyi wa Kigali.
Iki gikorwa cyabereye i Nduba ku wa 20 Gicurasi 2026, ahasanzwe hakusanyirizwa imyanda, cyitabirwa n’inzego zitandukanye zirimo RIB, Ubushinjacyaha, inzego z’ibanze ndetse n’abaturage.
Ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa byangijwe birimo ibiro 352 by’urumogi, litiro 1,203 za kanyanga, inzoga z’inkorano zitujuje ubuziranenge, ibiribwa n’ibinyobwa bitemewe, amavuta atukuza azwi nka Mukorogo ndetse n’ibindi bicuruzwa bitandukanye byinjijwe cyangwa bicuruzwa mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yavuze ko ibyo bicuruzwa byari bimaze igihe bibitswe kuri sitasiyo za Polisi zitandukanye nyuma yo gufatirwa mu bikorwa byabereye mu Mirenge inyuranye y’Umujyi wa Kigali.
Yasobanuye ko byinshi muri byo byafashwe hashingiwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, agaragaza uruhare rwabo mu gufasha inzego z’umutekano kurwanya ibiyobyabwenge n’ibicuruzwa bitemewe.
Ati “Turashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru atuma ibi biyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwira ngo bigire ingaruka ku buzima n’umutekano by’abaturage.”
CIP Gahonzire yavuze kandi ko abafatiwe muri ibi bikorwa bakorewe amadosiye ndetse bashyikirizwa ubutabera kugira ngo baryozwe ibyo bakoze.
Polisi y’u Rwanda yongeye kwihanangiriza abaturage bishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’ibindi bicuruzwa bitemewe, ibasaba kubireka bagashaka ibikorwa byemewe n’amategeko bibafasha kwiteza imbere.
Yibukije ko amategeko y’u Rwanda ahana bikomeye ibyaha bifitanye isano n’ibiyobyabwenge, harimo ibihano by’igifungo kirekire n’ihazabu.
English
Kinyarwanda