“Imyororokere si Ijambo Ribujijwe: Tuganirize Abana Bacu Kare”
Mu buzima bw’umwana, hari igihe kiba gikenewe cyane kugira ngo abashe gusobanukirwa neza uko umubiri we uhinduka n’uburyo bwo kwirinda ingaruka ziterwa no kutagira ubumenyi ku bijyanye n’imyororokere.
Abahanga mu buzima basaba ababyeyi n’abarezi kudategereza kugeza abana batangiye guhinduka mu mibiri yabo kugira ngo babaganirize ku bijyanye n’imyororokere, kuko kubikora bitinze bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, haba mu mitekerereze, mu myitwarire no mu buzima bw’imyororokere bw’igihe kirekire.
Abahanga mu buzima kandi bemeza ko igihe nyacyo cyo kuganiriza umwana ku buzima bw’imyororokere ari mbere y’uko atangira guhinduka mu mubiri, ni ukuvuga hagati y’imyaka 8 na 12 ku bana b’abakobwa, na 9 kugeza 13 ku bahungu.
Ababyeyi bagirwa inama yo kudatinya kuganiriza abana babo kuko abenshi bibwira ko byaba ari ukubashishikariza gukora imibonano mpuzabitsina
Uburyo Ababyeyi Bashobora Gutangiramo Iki Kiganiro
Abajyanama mu burezi bavuga ko kuganiriza umwana bidakwiye kuba igikorwa kimwe cyihuse, ahubwo ko ari urugendo rwo kubaka ubumenyi gahoro gahoro.
Bavuga ko umubyeyi ashobora:
1. Gutangira ibiganiro byoroheje ku bintu bibaho mu buzima bwa buri munsi (nko kuvuga ku mihindagurikire y’umubiri cyangwa isuku).
2. Kumva ibibazo by’umwana no kumusubiza mu buryo butamukanga.
3. Gukoresha amagambo yoroshye kandi yumvikana, aho gukoresha amagambo y’ikirenga cyangwa ay’ubwiru.
4. Gusaba ubufasha ku baganga cyangwa abajyanama mu buzima igihe atizeye uko yabivuga.
Dr Anicet Nzabonimpa, umuhanga mu bijyanye n'ubuzima bw'Imyororokere avuga ko aho isi igeze nta Mubyeyi ukwiye gutinya kuganiriza umwana we ku buzima bw'Imyororokere
Ati: Akenshi ababyeyi bibwira ko nta bumenyj bafite bwo kuganiriza umwana, ndetse rimwe na rimwe bakumva ko byaba biteye isoni cyangwa se byabambura icyubahiro abana babaha, ariko oya si ko biri ahubwo, umwana ntabwo akeneye ko umubwira ibintu byinshi icyarimwe, mubwire bike ku rwego rwe, gahoro gahoro.
Dr Anicet kandi yatanze inama ko nibura mu Muryango urimo abana hagomba kubamo umwanya bagennye wo kuganiriza abana ku buzima bw'Imyororokere ndetse asaba ababyeyi kwirinda kubeshya abana, aho yatanze urugero ku kibazo abana benshi bakunze kubaza bati " Umwana aturuka he?!" ababyeyi benshi bagwa mu mutego wo kutabwiza abana ukuri, bamwe bati ava mu mukondo, cg se nahandi, avuga ko ibi ataribyo, niba umwana akubajije iki kibazo musubize uti ava mu gitsina, singombwa kumubwira izina ry'igitsina .
Iyo umwana ataganirijwe kare ku buzima bw’imyororokere, bishobora kumuviramo:
· Kutamenya uko umubiri we uhinduka, bigatuma yumva afite isoni cyangwa ipfunwe.
· Gushukwa byoroshye agashyira ubuzima bwe mu kaga.
· Inda zitateganyijwe ku bakobwa bakiri bato.
· Indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
· Kubura icyizere mu kwifata no gufata ibyemezo byiza.
Ni ngombwa ko ababyeyi, abarimu ndetse n’abandi bafasha mu kurera abana basobanukirwa ko kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere bidakwiye gutegerezwa igihe batangiye kubyara cyangwa kubona impinduka ku mibiri yabo. Ahubwo, ni ngombwa kubaganiriza hakiri kare, hakurikijwe imyaka yabo n’urwego bagezeho mu kumva ibintu, kugira ngo babashe kumenya uko bakwitwara, kurinda ubuzima bwabo no gufata ibyemezo byiza.
Kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere bituma bakura bafite ubumenyi, icyizere n’indangagaciro zibafasha kwirinda ibishuko no kugira ejo hazaza heza. Ni inshingano y’umuryango n’ikigo cy’amashuri gufatanya muri uwo murongo wo kubaka urubyiruko rufite ubumenyi n’ubushishozi ku bijyanye n’imyororokere.
Emminente Umugwaneza
English
Kinyarwanda