Umuhanzi Yampano arasabwa kwishyura amafaranga y’urubyiruko rwa Ruhango
Yampano uri mu bahanzi bagezweho mu muziki w’u Rwanda ari kwishyuzwa amafaranga ibihumbi 200 Frw yishyuwe ngo ajye gususurutsa urubyiruko rwo mu Ruhango ariko bikarangira atabashije kwitabira.
Uyu muhanzi yari yatumiwe mu gitaramo cyo gusoza ibiruhuko ku rubyiruko rwitegura gusubira ku ishuri cyagombaga kuba ku wa 31 Kanama 2025, icyakora abacyitabiriye barimo n’ubuyobozi bw’Akarere ka ruhango barategereje amaso ahera mu kirere.
Amakuru IGIHE ikura mu Karere ka Ruhango ahamya ko uyu muhanzi yari yemerewe kwishyurwa ibihumbi 500Frw, bamuha ibihumbi 200Frw yo kwitegura mu gihe ibihumbi 300Frw bari kuyamuha ku munsi w’igitaramo.
Ku munsi w’igitaramo, uwari ubishinzwe yahamagaye Yampano undi amubwira ko ari mu muhanda werekeza mu Ruhango, icyakora nyuma y’umwanya muto ababwira ko imodoka yamupfiriyeho atakibashije kuhagera.
Ku rundi ruhande Yampano yabwiye IGIHE ko ibyo ari ko byagenze ndetse ahamya ko yiteguye kwishyura aya mafaranga ariko asaba ko yahabwa ibyumweru bibiri kugira ngo abe yayabonye.
Ati “Ibyambayeho ni ibyago bakwiye kubyumva, ndemera amakosa kandi buriya nabo ndi kumva uburyo nabatengushye ariko banyihanganire ibyumweru bibiri mbe nabahaye amafaranga bari bampaye.”
Ku rundi ruhande, abari bateguye iki gitaramo bo bavuga ko basabye Yampano ko yabasubiza amafaranga bamuhaye, ibitabaye ibyo akabandikira ibaruwa y’uko yemera kwishyura n’igihe azishyurira ariko ibitari ibyo bahamya ko bataza kwihanganira ibyo yabakoreye.
English
Kinyarwanda