Rutsiro: Kivu Beach Expo & Festival 2025 yahumuye – Imyiteguro igeze kure
Imyiteguro yo kwakira Kivu Beach Expo & Festival 2025 yatangiye guhindura ishusho y’Akarere ka Rutsiro, ahari harangiritse hubakwa imihanda, hanozwa ahazabera ibirori, ndetse hagaragazwa ikizere cy’uko iri serukiramuco rizahinduka moteri y’iterambere ry’ubukerarugendo n’ubucuruzi.
Imyiteguro y’iri serukiramuco, riteganyijwe kubera mu Karere ka Rutsiro kuva tariki 9 kugeza ku ya 15 Ukuboza 2025, imaze kugeza ku mpinduka zifatika mu rwego rw’ibikorwaremezo. Yirunga Ltd, sosiyete itegura iri serukiramuco, ivuga ko ibikorwa byo kwitegura biri gukorwa ku muvuduko ushimishije, by’umwihariko ibikorwa byo gusana imihanda ihuza ahazabera Expo n’utundi duce two hirya no hino muri Rutsiro.
Imihanda y’aka gace yari imaze igihe ibangamira abatuye n’abasura icyanya cy’inkengero za Kivu. Ubu, ibikorwa byo kuyisana birarangiye ku rugero rushimishije, mu rwego rwo kwirinda ko urujya n’uruza rw’abazitabira Festival rwangizwa n’inzitizi z’imihanda yangiritse.
Yves Iyaremye, Umuyobozi wa Yirunga Ltd, avuga ko gufatanya n’Akarere ka Rutsiro byatanze umusaruro ufatika.
Ati: “Ni ubwa mbere Rutsiro yakira igikorwa gifite imiterere nk’iyi. Tugamije kumenyekanisha akarere, kuzamura ubukerarugendo, no kugaragaza amahoteli n’ibindi bikorwaremezo bishobora gukurura ishoramari mu gihe kiri imbere.”
Avuga ko imihanda ya Gahabwa, uva Mushubati ugana ku Ishusho no ku nkengero z’amazi, yatunganyijwe ku buryo imodoka z’ubwoko bwose zishobora kuyinyuramo nta nkomyi. Ati:
“Umuhanda wari warangiritse watsindagiwe neza. Ubu imodoka ntoya, zifite hasi, ndetse n’amavatiri zishobora kugera kuri Boneza Coffee, RUSHEL Kivu Resort n’ahandi hatandukanye hadufasha kwakira abashyitsi.”
Yongeyeho ko iruhande rwo gutunganya imihanda, hazaba hari n’ibikorwa byo kunoza ahazashyirwa ibikorwa by’ubucuruzi, imbuga z’ibitaramo, n’uburyo bwo kwakira ba mukerarugendo n’abitabira bazaturuka hirya no hino.
Akarere ka Rutsiro kavuga ko imihanda mishya izamura ubukerarugendo n’ishoramari
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, ashimangira ko ubumwe bw’abafatanyabikorwa bwagize uruhare rukomeye mu kwihutisha imirimo yo kubaka imihanda igana ku Kivu.
Ati: “Dufite imirenge irindwi ikora ku kiyaga cya Kivu, tukagira n’amahoteri akomeje kuzamurwa ku nkengero zacyo. Gukorwa kw’iyi mihanda birafasha ba mukerarugendo kugera mu duce dutandukanye, bigafasha ubukerarugendo n’ubucuruzi gutera imbere.”
Uyu muyobozi avuga ko Rutsiro isanzwe ifite ubuhinzi bw’ikawa, ibirayi n’ibishyimbo buhagaze neza, ariko ubukerarugendo bwari butarahabwa umwanya ukwiye. Yizeza ko imishinga irimo gushyirwa mu bikorwa izakurura abashoramari, ikazamura abaturage binyuze mu kazi no mu zindi nyungu zituruka ku bukerarugendo.
Abaturage batangiye kubona inyungu z’icyiciro cya mbere
Abaturage bo mu mirenge itandukanye ya Rutsiro bemeza ko gutunganywa kw’imihanda byorohereje ingendo za buri munsi ndetse bikazamura icyizere cy’iterambere rizazanwa na Festival. Bavuga ko imihanda mishya izazamura ubukerarugendo, ubucuruzi n’imibereho y’ingo zituriye ikiyaga.
Ibizakorerwa muri Kivu Beach Expo & Festival 2025
Iri serukiramuco rizarangwa n’ibikorwa byinshi bigamije guteza imbere siporo, ubukerarugendo n’imyidagaduro birimo:
· Urugendo rw’ibilometero 20 rutangirira kuri Palega Beach Inn
· Imikino inyuranye izabera kuri KaySun Hotel
· Amarushanwa yo gusiganwa mu bwato no koga mu Kivu
· Beach Volleyball ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu
· Ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije, harimo gusura kawa ya Boneza
· Urugendo rugana ku kirwa cya Napoleon
· Iserukiramuco ry’Inyambo zizaseruka zinoga mu Kivu
Ku ruhande rw’imyidagaduro, hazasusurutswa n’abahanzi barimo Papa Cyangwe, Young Grace, Impala, Igisupusupu, Theo Bosebabireba, Moco The Best na Platine P.
Kivu Beach Expo & Festival 2025 ntiyitezwe gusa nk’igitaramo cy’iminsi irindwi, ahubwo ni umusingi mushya wo kongerera Rutsiro isura nshya y’ubukerarugendo n’ishoramari, bikitezweho guteza imbere ubukungu n’imibereho y’abaturage b’aka karere.
English
Kinyarwanda