Nyagatare: Urubyiruko rwiyemeje kugera ikirenge mu cy’intwari z'u Rwanda.
Mu Midugudu yose y'akarere ka Nyagatare hizihirijwe umunsi mukuru w'Intwari z'Igihugu ku nsanganyamatsiko igira iti: "Ubutwari n'Ubumwe bw'Abanyarwanda, Inkingi z'Iterambere" aho ku rwego rw'Akarere ibirori byabereye I Gikoba mu kagari ka Shonga mu Murenge wa Tabagwe ahari indake y'umukuru w'igihugu.
Bamwe mu rubyiruko rwitabiriye kwizihiza uyu munsi baganiriye na Iwacupress.com bavuze ko uyu munsi ubasigira byinshi aho bamenyeramo amateka yaranze igihugu ndetse bakanasobanukirwa intwari z'u Rwanda.
Uwintwari Aime yagize ati:"Uyu munsi wansigiye kumenya ko ikintu cyose iyo ugikoze ugishyizemo imbaraga kirashoboka nk'uko abatubanjirije babikoze babohora igihugu. Ubu rero nk'umunyeshuri ngomba kuzakorera igihugu cyanjye burya nabyo bigaragaza ubutwari".
Uwintwari Aime/Urubyiruko
Yakomeje agira ati:"Umusanzu wacu ni ugusigasira ibyagezweho kuko nk'urubyiruko nibyo dusabwa gukora ni nabyo igihugu kidukeneyeho".
Ayine Emmanuel nawe Yagize ati:"Uyu munsi wanyibukije uburyo intwari zitanze zikabohora igihugu tukaba tugeze aha tubikesha izo ntwari zakitangiye, rero nk'urubyiruko ntidukwiye gusinda umunezero dukwiye kugira uruhare mu kubisigasira".
Ayine Emmanuel
Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare w’Agateganyo, Kakooza Henry, yahaye ikaze abitabiriye ibi birori, asobanura ko intwari ari umuntu ukurikirana icyo yiyemeje kugeraho, kikavamo igikorwa cy’ikirenga gifitiye abandi akamaro.
Yavuze ko mu kwezi k’Ubutwari mu Karere hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo ibiganiro n’ubutumwa ku butwari byatanzwe mu nteko z’abaturage no mu Muganda, kwegera no gukemura ibibazo by’abaturage, imikino y’amarushanwa y’Umurenge Kagame Cup yasoje uyu munsi tariki ya 01/02/2026 kuri Stade ya Nyagatare, kuremera abamugariye ku rugamba batishoboye, ibirori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari ndetse n’igitaramo cy’Ubutwari cyabereye kuri Stade ya Nyagatare.
Yakomeje agaragaza ko Nyagatare ifite amateka akomeye mu Rugamba rwo Kwibohora, aho yabaye amarembo y’urwo rugamba rwatangijwe na Maj. Gen Fred Gisa Rwigema.
Ati:"Icyo nasaba Abanyarwanda ni ukurangwa n’ubutwari mu guteza imbere Igihugu no kurinda ibyagezweho, baharanira indangagaciro zo gukunda Igihugu, ubumwe, ubupfura n’umurimo".
Bashana Medard, Umuyobozi w'Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside yasobanuriye abitabiriye Umunsi mukuru wo kwizihiza Umunsi w'Intwari uburyo habayeho ubutwari budasanzwe bwaranze ingabo za RPA zigaharika Jenoside yakorewe abatutsi 1994.
Bashana Medard, Umuyobozi w'Ingoro y'amateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside
Depite Mussolini Eugène yashimiye ubutwari bwaranze Inkotanyi ku rugamba rwo kubohora u Rwanda no guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho yasabye kandi buri wese gusigasira ibyagezweho no kurangwa n’umutima wo gukunda Igihugu, buri wese mu cyiciro abarizwamo akuzuza inshingano ze neza.
Depite Mussolini Eugène
Ibi birori byaranzwe no Kuremera bamwe mu baturage bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa babaha gaze zo gutekesha, undi muturage utishoboye yaremewe inka.
Ivan Damascene IRADUKUNDA/NYAGATARE
English
Kinyarwanda