Gicumbi: Ishimwe rya Habiyakare wubakiwe inzu n’urwego rwa DASSO

Habiyakare Aimable, umuturage utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Mataba, yashimye cyane urwego rwa DASSO rwamwubakiye inzu nyuma yo kubona ko imibereho yari abayeho itari myiza.

Jun 26, 2026 - 11:59
Jun 26, 2026 - 17:00
 0
Gicumbi: Ishimwe rya Habiyakare wubakiwe inzu n’urwego rwa DASSO
Gicumbi: Ishimwe rya Habiyakare wubakiwe inzu n’urwego rwa DASSO

Uyu muturage avuga ko mbere yo kubakirwa iyi nzu yabaga mu buzima bugoye, aho inzu yabagamo itari imeze neza kandi ikaba itaramuhaga ubuzima bwiza n’umutekano none ubu akaba aryama agasinzira .

Ati’: ”Ndashima Imana ny’ iri cyubahiro nzamuye amashimwe, ndashima n’umukuru w’igihugu washyize umuturage ku isonga,  ubusanzwe ndi umunyonzi , inzu nabagamo yari yarashaje yendaga kungwaho k’uburyo iyo imvura yagwaga amazi yadusangaga mu nzu ubundi imbeho ikatwica  ariko uyu munsi mwanyubakiye inzu nziza ku buryo nibazaga aho nzakura ubushobozi bwo kuyisana ukurikije uko yari imeze bikanyobera ,akarere rero kampaye inka numva ko noneho bicitse kuko numvaga izajya nayo inyagirwa nyuma rero ntibarekeye aho kuko DASSO yahise iza iranyegera imfasha kubaka inzu nziza nkiyi none dore bampaye nibyo kurya byinshi nukuri murakoze cyane.”

Igikorwa cyo kubakira inzu nziza  Habiyakare Aimable cyagizwemo uruhare n’urwego rwa DASSO nyuma y’uko akarere ka Gicumbi kamuhaye inka muri gahunda ya Gira inka nabo biyemeje ko bagira uruhare rwabo batanga nk’umusanzu muri gahunda y’umuturage ku isonga nkuko bigarukwaho n’umuyozi w’urwego rwa DASSO mu karere ka Gicumbi Habiyakare Etienne abigarukaho

Agira ati : “Ubundi buri mwaka dukora igikorwa nk’iki tugendeye kuri gahunda y’umukuru w’igihugu y’umuturage ku isonga rero nyuma yuko ahawe inka natwe twumvise ko afite inzu ishaje kandi nta n’ikiraro twishatsemo ubushobozi twese nkuko dukorana tumusanira inzu tumwubakira ubwiherero n’igikoni kugira ngo arusheho kwiteza imbere we n’umuryango we.”

Bucyana Augustin, umukozi w’Akarere ka Gicumbi wari uhagarariye ubuyobozi bw’Akarere mu riki gikorwa ashimira cyane urwego rwa Dasso muri aka karere aho bakomeje kwita cyane ku impanuro z’umuyobozi w’igihugu ndetse agira icyo asaba uyu muturage waremewe ndetse n’abandi bitabiriye iki gikorwa agira

Ati: ”ibi byose tubikesha ubuyobozi bwiza nk’uko umukuru w’igihugu yashyizeho gahunda y’umuturage ku ISONGA rero ndashimira DASSO ko iba ihora idufasha kwesa uyu muhigo .Mbonereho no gusaba Aimable ko ubu nawe ubutaha tuzamusura arimo kwitura abanda, rero yongere imbaraga mu gukora yiteze imbere kuko abonye icumbi ryiza agomba kurifata neza.”

SP Jean Baptiste MWITIREHE  uhagarariye Police mu karere ka Gicumbi nyuma yo kubona abaturanyi ba Aimable bazana ibiseke byo kumuremera arabashimira umuco mwiza w’urukundo aboneraho no ku bibutsa icyo bita umutakano w’umuturage.

Agira ati: “Ndabashimira uko mwitwaye kuri uyu munsi mukaremera mugenzi wanyu umuturanyi wanyu ibi rero tubyongere ndetse tunarushaho kwirindira umutekano ariko kandi buri wese abe ijisho rya mugenzi we kandi dukumire icyaha kitaraba twirinda amakimbirane. Ubu rero uyu muryango ndizera uzaba bandebereho mu muryango utekanye.”

Iki gikorwa cyo kubakira inzu HABIYAKARE Aimable gifite agaciro kanga na miriyoni imwe n’ibihumbi Magana atanu (1,500,000frw ) hatabariwemo ibiribwa yagenewe kuri uyu munsi ndetse hatarimo agaciro k’inka yahawe muri gahunda ya GIRA INKA.

Umuhuzabokorwa w'urwego rwa DASSO lu karere ka Gicumbi

Ubuyobozi bw'akarere n'inzego zishinzwe umutekano bashyikiriza Aimable inzu ye

Inzu ya HABIYAKARE AIMABLE itarubakwa

Clarisse KWITONDA