Umushinga Innovate4DigiJobs, igisubizo ku rubyiruko rudafite akazi

Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo ku bufatanye na Rwanda ICT Chamber , n’ikigo gishinzwe ubutwererane bwa Luxembourg, na International Labour Organization, kuri uyu wa 19 kamena bamuritse umushinga Innovate4Digijobs2025, ugamije gufasha urubyiruko kongerera ubumenyi burufasha guhangana ku isoko ry’umurimo.

Jun 19, 2025 - 21:34
Jun 22, 2025 - 13:36
 0
Umushinga Innovate4DigiJobs, igisubizo ku rubyiruko rudafite akazi
Umushinga Innovate4DigiJobs, igisubizo ku rubyiruko rudafite akazi

INEZA Auroli, Umuyobozi w’umushinga Innovate4digijobs  avuga ko intego yabo ari ugufasha urubyiruko kubona ubumenyi bukenewe kugira ngo babashe guhangana ku isoko ry’umurimo

Ati: “Nyuma yuko bigaragaye ko urubyiruko rwinshi rusoza amasomo rukabura akazi ndetse na barwiyemezamirimo nabo bakagaragaza ko igishoro bafite ari gito bityo bagatanga akazi kuri bake, twasanze rero tubongereye ubushobozi byatuma baha urubyiruko rwinshi akazi.”

Akomeza avuga ko imishinga bazatera inkunga ari iyibanda ku bagore n’abafite ubumuga mu rwego rwo kwirinda ko hari icyiciro cyazasigara inyuma.

 Aimable IRIHOSE, umuyobozi w’umuryango wita kubafite ubumuga bw’ingingo, ashima uyu mushinga wabatekerejeho

Ati: “icyiciro cy’abafite ubumuga nticyagize amahirwe yo kwiga ndetse no kwisanga mu bikorwa bitandukanye, akaba ariho ahera ashima Innovate4digijobs, kuko bizafasha abafite ubumuga kongera kwiyumvamo ubushobozi bwo gukora no kwisanga ku isoko ry’umurimo kimwe n’abandi banyarwanda bose.”

Dr. Habimana Alphonse Umuyobozi w’Ishuri ryigisha, rikanahugura urubyiruko  ku bijyanye n’amasomo y’ubukerarugendo n’amahoteli ( Kigali Excellent Tourism and Hospitality Academy KETHA), avuga ko uyu mushinga uje kubafasha kunoza ibyo bafasha abanyeshuri.

Ati: “Akenshi mu mahugurwa duha urubyiruko kugira ngo turusheho guhanga udushya tubinjiza ku isoko ry’umurimo, dusanga hari ibikoresho bimwe na bimwe tugenda tubura, ariko uyu mushinga uzadufasha kongera ubushobozi ku buryo n’ababyeshuri twafashaga barushaho kwiyongera, ibikorwa byacu bikiyongera, tukarushaho guhuza abanyeshuri n’isoko ry’umurimo mu buryo bushimishije.”

Uyu mushinga uzakorana n’imishinga  izakomeza ikorwa mu gihe cy’imyaka 5 cyangwa 10 kuko bifuza kuzamura urubyiruko mu buryo burambye.

Ni umushinga uzakorera mu turere twa Huye, Kayonza, Musanze, Gasabo, Nyagatare, Nyarugenge, Rubavu, Ruhango na Rusizi, aho kwiyandikisha bizarangira taliki 27 Kamena 2025, naho abiyandikisha bakaba bajya ku rubuga rwa ICT chamber bakajya kuri Our work, Project, bakajya kuri innovate4digiJobs bagakurikiza amabwiriza.

Inkuru ya Eminente Umugwaneza