Abatujwe mu mudugudu wa Kaniga biyemeje kuyifata neza nk’inyiturano kuri Green Gicumbi
Imiryango igera kuri 60 niyo yatujwe muri Model Village Kaniga, iherereye mu murenge Kaniga wa Bwisige mu Karere ka Gicumbi bahuriza ku kuba bagomba kubungubunga ibyiza bahawe n’umushinga Green Gicumbi nk’uburyo bwiza bwo kuyitura.
Tumwesige Jackson ufite Umuryango w'abana 2 n'umugore arasobanura itandukandiro ry'ubuzima bahozemo nubwo barimo ubu agira ati:
“Mbere nabaga mu nzu iva ikigeretseho ntuye munsi y’umukingo, umunsi umwe imvura yaguye ari nyinshi birangira twimuwe, umurenge uradukodeshereza ,kubw’amahirwe Green Gicumbi iraza yubaka hano natwe turatoranywa nukuri uwavuga ko yibera mu ijuru ntiyaba abeshye kuko ntacyo tubuze.”
Muragijimana Josiane umuyobozi w'umudugudu w'icyitegererezo KANIGA arunga mury’abayoboye ahamya ko Atari ugutuzwa neza gusa ahubwo banahawe ibikenerwa mu nzu nziza byose.
“Ubundi hari igihe utura heza ariko hari ibyo ukibura ariko twe ntacyo tubuze, tubanye neza,dufite amazi, mbese ibikorwaremezo byose twarabyegerejwe.”
Eng. Bizimenyera Theoneste ushinzwe ibikorwaremezo mu mushinga wa Green Gicumbi asobanura icyagendeweho kugira ngo bubake Iyi Model Village KANIGA agira ati:
“Hubatswe imidugudu 2 y’ikitegererezo yatujwemo imiryango 100 yimuwe ahantu hashyiraga ubuzima bwabo mu kaga (amanegeka). Iyi midugudu yubatswe mu buryo burambye kandi bugezweho mu mirenge ya Kaniga na Rubaya.”
Iyo ukinjira mu marembo ya MODEL VILLAGE KANIGA unatemberamo ubona Inzu zubatswe mu buryo bugezweho kandi bwihanganira ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe,hifashishijwe ibikoresho biramba kandi biboneka ku isoko ry’imbere mu gihugu,Amazi akomoka ku bisenge by’inzu arafashwe 100%, hakoreshejwe ibigega binini byubatse mu nsi y’ubutaka (Amazi yafashwe, yifashishwa n’abatuye muri iyo midugugu mu buhinzi bw’imboga n’ibikorwa by’amasuku mu ngo zabo), amazi meza aho buri muturage ashobora kuvoma kuri Borne fontaine(Umugezi
Hashyizweho kandi amatara akoresha ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba
Naho muri Gahunda z’imibereho myiza (Buri muryango wahawe igikoresho gisukura amazi yo kunywa (Purifaya),Buri muryango wahawe inkoko 5 zitera amagi, Abaturage bahawe amatungo magufi nk’intama n’ihene, Abaturage bafite ubushobozi bwo korora, bahawe inka, ubu hafi ya zose zarabyaye, ndetse abaturage boroje bagenzi babo, abaturage muri iyo midugudu bahawe amahugurwa ku buhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe, ubumenyi ku mikorere y’amakoperative, Kwizigama ndetse banagirwa inama yo kujya mu matsinda abafasha kwiteza imbere.
Inkuru ya Clarisse KWITONDA
English
Kinyarwanda