Abo mu ntara y’iburengerazuba bahigiye kugera ikirenge mucy’abo mu majyaruguru

Intara y'uburengerazuba irashaka gutangiza umushinga wita ku bidukikije no guhangana n'imihimdagurikire y'ibihe ukazakorera mu turere tune(4) kuri turindwi(7) tuyigize. Ubwo ubuyobozi bw'iyi ntara bwahagurukijwe no kujya gufatira amasomo ku mushinga Green Gicumbi mbere yo gutangiza umushinga witwa Westgate Green Initiative Project.

Aug 20, 2025 - 16:11
 0
Abo mu ntara y’iburengerazuba bahigiye kugera ikirenge mucy’abo mu majyaruguru
Abo mu ntara y’iburengerazuba bahigiye kugera ikirenge mucy’abo mu majyaruguru

Uwambajemariya Florence umunyamabanga nshingwabikorwa w'intara y'uburengerazuba waje ayoboye  Itsinda ry'abakozi babifite mu nshingano arasobanura impamvu nyamukuru agira ati:

“Ibyo duteganya gukora muri uyu mushinga birasa neza neza n'ibiri mu mushinga wa Green Gicumbi byibanda ku kubungabunga ibidukikije cyane ko nta tandukaniro riri hagati y'uburengerazuba n'amajyaruguru  natwe rero twagombaga gusura nk’ibi bikorwa birimo izi nzu, amashyamba, uruganda rutunganya ubuki, ni bimwe mu byo dukuyemo amasomo azadufasha muntara yacu.”

Nzabonimpa Emmanuel uyobora akarere ka Gicumbi yemeza ko Green Gicumbi yagize uruhare rukomeye mu mibereho myiza y'abaturage kubera impamvu asobanura :

“Umushinga Green Gicumbi waje utanga akazi kubahatuye,wigishije abaturage guhinga neza, kwizigamira yewe wubakiye abatishoboye amazu meza n'ibindi bikorwa bifatika bigaragara.”

Icyakora Kagenza JMV umuyobozi w’umushinga Green Gicumbi aragira inama intara y'amajyaruguru abibutsa ko bagomba kumva ko ibyakozwe ari ibyabo, ati:

“Ubundi  rero ibi bikorwa icyambere n’uko ari iby’abaturage mugomba kubyitaho mukamenya igikenewe ,akaba aricyo gikorwa.”

Umushinga Westgate Green Initiative Project biteganyijwe ko uzakorera mu turere twa Karongi, Nyamasheke, Ngororero na Rutsiro mu gihe cy'imyaka 5 uhereye ubu.

Kwitonda Clarisse