Gatsibo: Imurikabikorwa ryabaye umwanya mwiza wo kureshya abakiriya no kunguka ubumenyi.

Bamwe mu bitabiriye imurikabikorwa ryo mu karere ka Gatsibo bavuga ko bungukiyemo kubona abakiriya ndetse no kumenyekanisha ibyo bakora, ibyatumye bunguka abagura ibyo bakora.

Jun 13, 2025 - 21:20
Jun 15, 2025 - 16:21
 0
Gatsibo: Imurikabikorwa ryabaye umwanya mwiza wo kureshya abakiriya no kunguka ubumenyi.
Gatsibo: Imurikabikorwa ryabaye umwanya mwiza wo kureshya abakiriya no kunguka ubumenyi.

Imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa b'akarere ka Gatsibo ryatangiye kuva kuwa 10 kugeza tariki 12 Kamena 2025, ribera mu murenge wa Kabarore aho abamuritse ibikorwa byabo bitandukanye bahamya ko baryungukiyemo byinshi nk’uko abaganiriye na IwacuPress bibagarutseho.

Isimbi Shemsa ukorera ubworozi bw'inkoko zitandukanye n'inkwavu mu murenge wa Kiramuruzi yagize ati: "Imurikabikorwa ryagenze neza twungutse byinshi, abantu batandukanye babashije kumenya ibyo dukora kandi barabikunze, bigiye kudufasha kurushaho kubona abaguzi."

Sibomana Jean Damascene ukorera mu murenge wa Kabarore nawe ahamya ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo kugaragaza ibyo ukora bityo bikagira uruhare mu kongera abaguzi n'abakenera ibyo ukora.

Ati: "Twabonye umwanya wo kwerekana ibyo dushoboye kandi imurikabikorwa ryatumye duhura n'abantu batandukanye,kandi twiteze impinduka nziza kubyo dukora."

Perezida w'ihuriro ry'abafatanyabikorwa b'akarere ka Gatsibo Bakundukize Jacques avuga ko intego y'iri murikabikorwa yagezweho nk'uko bari bayiteze,akavuga ko bazakomeza kuzamura ireme ry'umuturage hagendewe ku bibazo bihari.

Yagize ati: "iyi minsi itatu itumye umuturage amenya serivisi ziri mu karere ndetse naho zitangirwa, amakuru yageze kuri benshi, ikindi twabashije kwigiranaho bizafasha guhanga imirimo mishya."

Yakomeje agira ati:"Dufatanya n'akarere gushaka umuti w'ikibazo gihari haba mu bukungu mu mibereho myiza n'ahandi.Turacyakeneye kugira umuryango ushobotse kandi bigenda bigerwaho."

Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Pudence Rubingisa wari umushyitsi mukuru mu muhango wo gusoza imurikabikorwa ryari rimaze iminsi itatu, yashimiye abafatanyabikorwa ba Gatsibo kuba bararyitabiriye abasaba gukomeza kunoza ibyo bakora.

Ati: "Ndashimira abafatanyabikorwa ku ruhare rw'iterambere bagaragaza, muharanire gukomeza gutera imbere muteza imbere ibyo mukora, mu nzego zitandukanye kugira ngo ubutaha tuzahurire mu imurikabikorwa ririmo n'imurikagurisha kugira ngo ibyo mukora bibabyarire inyungu."

Yakomeje agira ati: "Ngira ngo mwabonye ko hari amahirwe menshi y’aho urubyiruko rwashora imari yaba mu buhinzi n'Ubworozi, mwabonye aborora inkoko ndetse n'inkwavu bya kijyambere. Icyo twasaba urubyiruko nibabyaze umusaruro ayo mahirwe ari mu karere kabo ndetse n'Intara muri rusange.”

Muri uyu mwaka imurikabikorwa ry'akarere ka Gatsibo hamuritswemo ibikorwa bitandukanye byiganjemo iby'ubuhinzi n'ubworozi, aho ubwitabire bwari bwinshi ibigaragaza ko ubukangurambaga bwari bwakozwe.