Gatsibo: Uwarokotse Jenoside yakorewe abatutsi arishimira ko yubakiwe inzu
MUKARUSAGARA Verena warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994 utuye mu Mudugudu wa Cyabusheshe,Akagari ka Cyabusheshe, Umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo arashimira abagize ihuriro Nyarwanda ry'Amakoperative ndetse n'ubuyobozi bw' igihugu ko yahawe icumbi ryujuje ibisabwa, nyuma yo kumara imyaka myinshi atagira icumbi.
Mukarusagara avuga ko mu byifuzo yagiye agira harimo gusaba ko yakubakirwa,kuko byari imbogamizi kuri we kutagira aho aba kuko inzu ye yari yarasenyutse.
Yagize ati:"Ndishimye cyane umunezero ni wose kubwo kubona icumbi kuko byari imbogamizi kutagira aho mba nita iwanjye kuko byamfatanyaga no kutagira ubushobozi bityo imibereho ikarushaho kumbana mibi cyane.”
Yakomeje agira ati:"Nahawe inzu yubatse neza, ifite ibikenewe byose,n'ibikoresho byo mu nzu.Ndashimira abantekerejeho, ngashimira ubuyobozi bwiza bukomeza kwita no gukemura ibyari byo byose byabangamira imibereho myiza y'umuturage.”
Ni ibyishimirwa n'abaturanyi be bitewe n'uko babonaga abayeho mu buzima bubi ngo kuko nabo ubwabo bararaga badasinziye kubera we.
Kankindi umuturanyi we yagize ati:"Yariho mu buzima bubi ariko Imana isubiriza igihe nk’abaturanyi be twavugije impundu tunejejwe no kubona nawe abonye aho kuba."
Umuyobozi w'urugaga nyarwanda rw'amakoperative mu Rwanda Mulisa Jeannette, avuga ko bagize igitekerezo cyo kubakira uyu muturage mu rwego rwo kuba hafi abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse babafasha kudaheranwa n'agahinda.
Yagize ati:"yubakiwe inzu kugira ngo tumwereke ko ejo ari heza kandi yitaweho hamwe na leta y'u Rwanda."
Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard ashimira urugaga nyarwanda rw'amakoperative mu Rwanda rwatekereje kubakira uyu muturage,anizeza gukomeza kumuba hafi.
Ati:"Turashimira abagize uruhare mu kubakira uyu muturage, ni akomere kandi natwe nk'ubuyobozi turahari tuzakomeza kumuba hafi."
Uretse Inzu yahawe Mukarusagara Verena ifite agaciro ka Milioni 12, yanahawe intebe zo mu nzu, igitanda, ibiryamirwa,ndetse n' ibyo kurya azifashisha mu gihe cy' amezi 3.
Ivan Damascene IRADUKUNDA
English
Kinyarwanda