Gicumbi: Bamwe mu Babyeyi baragaya bagenzi babo bakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana

Nyuma y’uko mu gihe cyo Kwibuka Ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi bamwe mu bana bagaragaweho ingengabitekerezo ya Jenoside bikaza kugaragara ko babikomoye mu biganiro byo mu miryango, ababyeyi bo mu Karere ka Gicumbi bavuze ko bagaya cyane bagenzi babo bakiroga abana babo bakabicira ahazaza habo.

Oct 1, 2025 - 20:31
 0
Gicumbi: Bamwe mu Babyeyi baragaya bagenzi babo bakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana
Gicumbi: Bamwe mu Babyeyi baragaya bagenzi babo bakibiba ingengabitekerezo ya Jenoside mu bana

Mu gutangiza ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa muri aka karere, umuyobozi wako Nzabonimpa Emmanuel yavuze ko muri rusange akarere gahagaze neza mubumwe n'ubudaheranwa agashima intambwe ikomeza guterwa n'abaturage baharanira gukomeza kubana neza no kwima amatwi abashaka gukomeza kubabibamo amacakubiri.

N'ubwo bishimishije ariko, hari ababyeyi banenga ndetse bakavuga ko batazihanganira bamwe muri bagenzi babo bakicaza abana babo bakababeshya amateka, bakanayagoreka.

MUKARUBERWA  Delphine avuga ko atumva ukuntu umubyeyi yicaza umwana akamubwira ubwoko bwe nubwa mugenzi we, ahubwo agashimangira ko bene uwo ari uwo kwirindwa.

Ati : “Kubwira umwana ubwoko bwe sibibi cyane cyane iyo umusobanurira amateka yaranze igihugu cyacu ariko ibindi urenzaho nibyo bigaragara iyo umwana ageze mu bandi nko Ku ishuri  rwose nubwo tubyina tuvamo dukwiye gusigira umurage abacu wo kubaka ubumwe.

Naho Muzehe Noheli EMMANUEL arongera kugira inama ababyeyi bagenzi be.

Agira ati: "Aho kwigisha umwana amacakubiri mwigishe uko bakama,uko bahanga umurimo no guhinga bya kijyambere.

NSHOGOZA Protais ushinzwe ubukangurambaga muri gahunda y'Ubumwe n'Ubudaheranwa avuga ko biteze umusaruro mu kwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa cyane ko iyi gahunda isanzweho guhera mu midugudu.

Ati: “Ndizera ntashidikanya ko uku kwezi kurasiga ibikorwa byinshi cyane, twiteguye guhera kumudugudu. Ndongera kwibutsa urubyiruko kongera gushungura kubyo bumva nibyo babona kumbuga nkoranyambaga batagakwiye kubisimbuza ibyo bibonera mu gihugu byagezweho.

Ukwezi k'ubumwe n'ubudaheranwa kuri iyi nshuro gusanze ubushakashatsi  bugagaragaza ko igipimo cy'ubumwe n'ubwiyunge  mu banyarwanda cyaragiye kizamuka aho 2010 cyari kuri 82.3%, muri 2015 kigera kuri 92.5%, naho muri 2020 bugera kuri 94.7%.

Ubushakashatsi bwakozwe na MINUBUMWE muri 2023 bigaragaza kandi ko abanyarwanda bageze Ku gipimo gishimishije cy'ubudaheranwa aho ubudaheranwa Ku Muntu Ku giti cye bugeze kuri 75% mu gihe ku rwego rw'inzego buri Ku kigero cya 92%.

Mayor Emmanuel Nzabonimpa

Inkuru ya KWITONDA Clarisse