Green Gicumbi: Ikawa yongeye kubaha icyizere cy’Iterambere
Green Gicumbi ibinyujije mu gihingwa ngandurabukungu KAWA, yongeye guha icyizere cy’iterambere abatuye mu murenge wa Bwisige ho mu karere ka Gicumbi nk’uko byemezwa nabo.
Ibi ni ibyemezwa n’abahinzi b’ikawa bibumbiye muri cooperative DUTUNGANYE KAWA GIHUKE bavuga ko umusozi wose ungana na Ha 40 wahoze ari agasi mbere y’imyaka itanu igihe cyose uyu mushinga warutaratangira ibi ibikorwa byawo mu karere ka Gicumbi uyu murenge uherereyemo .
Mukankuranga Cecile Mariam umuhinzi w’ikawa muri Cooperative we avuga ko yari afite ubutaka Bungana na ha 2 muri izi zahinzwe mu byukuri byasaga nk’aho ntacyo bumumariye ariko ubu akaba ariryo pfundo ry’ubuzima nk’uko abisobanura:
“Kera ntababeshye ntakintu hari hamariye kuko navanagamo umusaruro wintica ntikize kuko hari ku gasi ariko ubu no mu gihe ntegereje gusarura ikawa mbanejeje ibihaza kuko mbiteramo muri gahunda yo gusasira mu gihe gito ikawa ikaba ireze kurubu ndi umukire kuko nishyuriye umwana wanjye ariga ararangiza, naguze inka ubu ngemurira gicumbi amadegede nkoresheje imodoka.”
Habyarimana Diogene Umuyobozi wa Cooperative Dutunganye Kawa Gihuke arasobanura amateka y’ubu butaka agira ati :
“Ubusanzwe ubu butaka bwari bwaratawe kubera kudatanga umusaruro ahubwo mu gihe cy’imvura twahoraga twikanga ko ibiramanuka yo byose birahitana uwo byasanga mu mubande ,naho wagira icyo uhinzemo cyo nticyere kandi wasarura ibiguhaza ntunasagurire isoko ,ariko kurubu dufite itoto ,dufite,ubutaka,dufite amafaranga mbese hari icyizere cy’ubuzima burangwa n’iterambere.”
Umuyobozi wa Green Gicumbi KAGENZA Jean Marie Vianney, arasobanura urugendo rwa Green Gicumbi n'aba baturage muri ubu buhinzi bw'ikawa akanasobanura umurongo washyizweho nyuma y’uko Green Gicumbi izaba itagihari muri ubu buryo, Ati:
“Twabanje kubigisha kuko ntago babyumvaga neza ikawa imaze kwera turayibegurira ubundi bajya muri cooperative ubundi tubahuza n’abashoramari bongerera agaciro ikawa k’uburyo bagurirana neza, sibyo gusa kandi ubu mu minsi iri imbere baraba bafite uruganda rwayo .kandi hari gutegurwa n’iyindi bazatera ahandi.”
Ha 40 nizo zihinzeho iyi kawa, Abahinzi 137 bakaba aribo baterewe ikawa yo ku musozi barimo abagabo 93 n’abagore 44. Aba bahinzi bose bari muri koperative yitwa Dutubure Kawa Gihuke, ni mu gihe kandi abahinzi barenga 2600 bahawe ingemwe z’ikawa zo gutera mu mirima yabo hirya no hino.
Clarisse KWITONDA.
English
Kinyarwanda