Hongrie yiyemeje kurega EU mu nkiko kubera u Burusiya
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Hongrie, Peter Szijjarto, yavuze ko igihugu cye kigiye kujyana Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu nkiko kubera guhagarika ibikomoka kuri peteroli na gaz byinjizwa bivuye mu Burusiya.
Ni ibihano EU yatangiye gutekereza nk’igisubizo ku ntambara u Burusiya bwagabye kuri Ukraine mu 2022, bigamije guhagarika burundu gukura ibikomoka kuri peteroli bikurwa mu Burusiya bitarenze 2027, kuko yatekerezaga ko bishobora kubuca intege bukaba bwahagarika iyo ntambara.
Amasezerano y’ibanze hagati y’Inama y’u Burayi n’Inteko Ishinga Amategeko yabwo yatangajwe icyumweru gishize, yerekana ko hagomba guhagarikwa ikurwa rya gaz mu Burusiya bitarenze 2026 no guhagarika ibikomoka kuri peteroli bitarenze 2027.
Ibihugu bya Hongrie na Slovakie ni bimwe mu byishingikiriza cyane ku bikomoka kuri peteroli na gaz biva mu Burusiya. Byanze uwo mwanzuro bivuga ko ushobora guhungabanya bikomeye umutekano w’urwego rwabyo rw’ingufu.
Minisitiri Szijjarto yavuze ko ibyo bihugu byiteguye kujyana ikirego mu Rukiko rw’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu gihe cya vuba amabwiriza namara kwemezwa bagasaba ko uwo mwanzuro wahagarikwa.
Ati “Turi gukora ibi kubera ko guhagarika ibikomoka kuri peteroli na gaz byo mu Burusiya bishobora gutuma umutekano w’urwego rw’ingufu muri Hongrie na Slovakie uba ingorabahizi kandi bishobora kutugeza ku gutumbagira gukabije kw’ibiciro.”
Yakomeje asobanura ko ayo mabwiriza ajyanye n’ingamba zo gufata ibihano asaba ko ibihugu byose uko ari 27 biba byayemeje.
Nubwo bimeze bityo ariko Komisiyo y’Ubumwe bw’u Burayi yirengagije ubusabe bwa Hongrie na Slovakie ibinyujije mu gukoresha amategeko y’Ubucuruzi n’Ingufu ya EU adasaba ko ibihugu byose bibyemeranyaho, ahubwo asaba gusa amajwi menshi.
Minisitiri w’Intebe wa Hongrie, Viktor Orban na we yakunze kuburira ibihugu by’i Burayi ko guhagarika ibikomoka kuri peteroli byo mu Burusiya bizateza izamuka rikabije ry’ibiciro kandi binagire ingaruka ku rwego rw’ingufu.
Ku ruhande rwa Minisitiri w’Intebe wa Slovakie, Robert Fico, na we yavuze ko igihugu cye gifite impamvu zihagije zituma gitegura ikirego.
Ingano y’ibikomoka kuri peteroli u Burusiya bwohereza i Burayi yagabanyutse cyane ugereranyije n’ibyo bwoherezaga mbere.
Mbere y’intambara bwagabye ku Burusiya hafi kimwe cya gatatu (25–30%) by’amavuta ya peteroli yinjiraga mu Burayi byaturukaga mu Burusiya ariko ubu, bitewe n’ibihano n’impinduka mu masoko, bwohereza i Burayi munsi ya 3% by’amavuta yose EU yinjiza.
English
Kinyarwanda