Ibyaranze umuhango wo kwita Abana 40 b’ingagi amazina

Ibihumbi by’abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda by’umwihariko abari mu rwego rw’ubukerarugendo, bahuriye mu Karere ka Musanze mu Kinigi mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi.

Sep 5, 2025 - 20:55
Sep 6, 2025 - 23:59
 0
Ibyaranze umuhango wo kwita Abana 40 b’ingagi amazina
Ibyaranze umuhango wo kwita Abana 40 b’ingagi amazina

Ni umuhango wabaye ku nshuro ya 20, aho abana 40 bakomoka mu miryango 15 bahawe amazina. Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, ni we wari umushyitsi mukuru mu gihe mu bandi bayobozi bitabiriye harimo na Madamu Jeannette Kagame.

Minisitiri w’Intebe yasabye abaturage b’Akarere ka Musanze gukomeza kwita ku ngagi kuko zifatiye runini igihugu. Ati “Muhore muzirikana ko izi ngagi ari umutungo w’agaciro kanini dufite kandi tugomba gusigasira twese."

Umuyobozi wa RDB, Jean Guy Africa na we ashimangira ko iyo Pariki n’ibinyabuzima biyibamo bifashwe neza bigira inyungu ku gihugu ndetse n’abaturage, aho avuga ko inyungu ziva ku musaruro ukomoka kuri Pariki wahinduye imibereho yabo.

Yagize ati: “Inyungu ziva mu musaruro w’ubukerarugendo mu gihe cy’imyaka 20 ishize, 10% by’umusaruro wa Pariki ujya mu mishinga y’abaturage baturiye Pariki y’Igihugu, kugeza ubu imishinga ifite agaciro ka miliyari 18 z’amafaranga y’u Rwanda yubatse amashuri, amavuriro, amasoko n’inzu zo guturamo.”

Kugeza ubu abaturiye Parike y’ibirunga bavuga ko kuva batangira kubona 10% by’umusaruro ukomoka muri Pariki basezereye gukora ingendo bajya kwiga, kwivuza kure; no kujya gushaka amazi mu birunga.